M23 yigambye ko yafashe ikibuga cy’indege cya Rwankuba n’ibitaro byaho

Inyeshyamba za M23 zikomeje guhangana n’ingabo za Leta ya Congo, ku rukuta rwa Twitter M23 yatangaje ko ikomeje gusatira ibindi bice muri Teritwari ya Rutshuru.

Inyeshyamba za M23 ni zo zigenzura umujyi wa Bunagana (Photo Internet)

Mu butumwa bubeshyuza ibyavuzwe n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC zabwiye Radio Okapi ko zafashe bimwe mu bice byari mu maboko ya M23, harimo Bukina, Mbuzi na Ntamugenga, inyeshyamba zavuze ko hejuru y’uduce zari zifite zongeyeho n’utundi.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zirukanye ingabo za Leta ya Congo mu duce twa Nkokwe, Rwankuba, Ruseke, Ruvumu, Bukima ndetse zikaba zisatira uduce twa Rubare, Katale, Kako, Biruma na Rumangabo.

M23 ivuga ko FARDC yatakaje ikibuga cy’indege gito (Aerodrome) cy’ahitwa Rwankuba, nyuma yaho izo ngabo za Leta zifatanyije n’iza UN zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, MONUSCO zirasa mu bice bya Kabindi na Tchegerero.

Kuri uyu wa Gatatu, inyeshyamba za M23 zatangaje ko zafashe ikibuga cy’indege gito cy’ahitwa Rwankuba, ndetse n’ibitaro byaho.

Inyeshyamba ndetse ngo zinjiye mu gace ka Ntamugenga muri Gurupema ya Bweza. Icyo gihe ingabo za Leta, FARDC n’abazifasha zahungiye ahitwa Rubare.

Radio Okapi yari yo yatangaje ko FARDC igenzura bimwe mu bice byari mu maboko y’inyeshyamba za M23 muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru, ikavuga ko ibyo bice byafashwe mu mirwano yo ku wa Gatatu tariki 28 Kamena, 2022 muri Gurupema za Jomba na Gisigari.

Amakuru iki gitangazamakuru cyari cyahawe na bamwe mu ngabo za Congo, ni uko uduce twa Nkokwe, Ruvumu, Rugarama na Rutakara, izo ngabo za Leta zadufashe, ariko kuri Twitter M23 yabibeshyuje.

Intumwa idasanzwe ya UN muri Congo, Mme Bintou Keita mu nama y’Akana k’Umutekano ka UN, yavuze ko inyeshyamba za M23 zifite uburyo n’ibikoresho birenze iby’inyeshyamba, ndtese ngo birusha ubushobozi by’ingabo za Leta ya Congo na MONUSCO.

- Advertisement -

Yasabye ko inyeshyamba za M23 zihagarika imirwano nta mananiza.

UMUSEKE.RW