Perezida Kagame yatangije iyubakwa ry’igorofa rya Miliyari 100 Frw

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa imiturirwa ibiri ya mbere miremire mu Rwanda izagirwa Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere serivisi z’imari muri Afurika (Kigali Financial Square).

Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi wa Equity Group Holdings Dr. James Mwangi

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 21 Kamena 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa umuturirwa wa mbere ugezweho mu Mujyi wa Kigali, uzaba ufite ibice by’ibiro, aho gukorera ubucuruzi n’ahahariwe hoteli no kuruhukira.

Imiturirwa ya Kigali Financial Square, umwe uzaba ugizwe n’amagorofa 24 undi ugizwe n’amagorofa 20.

Iyo nyubako izaba ihuriro mpuzamahanga ry’ibikorwa by’urwego rw’imari n’ubucuruzi, yiswe “Kigali International Finance and Business Square (KIFBS)”, ikaba igiye kubakwa mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Karere ka Nyarugenge.

Kigali Financial Square ni umushinga wa Banki y’Abanyakenya (Equity Bank) isanzwe ikorera mu Rwanda, ukaba uzarangira kubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Iyi nyubako izuzura itwaye amafaranga angana na miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika angana na Miliyari 100 Frw.

Uyu muturirwa w’agatangaza uzubakwa mu buryo butangiza ibidukikije kandi ishobora guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Equity Bank izashyira ibiro byayo muri izo nyubako, ahasigaye hakorere impuguke zitandukanye mu bijyanye n’imari, zitezweho kuzana abashoramari bifuza gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi wa Equity Group Holdings Dr. James Mwangi, yavuze ko iyi nyubako iri mu bizakurura Banki z’ishoramari, ibigo by’imari n’abandi baturutse hanze.

- Advertisement -

Ati “Twatangiye urugendo, mwifatanye natwe. Turizera ko mu mezi 24, tuzaba twarangije iyi nyubako kandi dushobora kuzagira ibindi birori nk’ibi.”

Dr mwangi avuga ko Equity Group ari iya mbere muri Afurika y’i Burasirazuba no Hagati mu kugira imari shingiro nyinshi ingana na miliyari 13 z’amadolari ya Amerika, hamwe n’abakiriya bagera kuri miliyoni 17.

Perezida Paul Kagame yashimiye Equity Group n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda.

Yagize ati “Iki kigo cy’ubucuruzi kizateza imbere umugambi w’u Rwanda wo kurugira igicumbi cyizewe cya serivisi z’imari”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya CHOGM iri kubera mu Rwanda bifatanyije na Perezida Paul Kagame gufungura Kigali Financial Square.

Kigali Financial Square niyo nzu izaba isumba izindi mu Rwanda
Umuyobozi wa Equity Group Holdings Dr. James Mwangi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW