Ubwo yari muri Komine Rumonge mu Ntara ya Rumonge, Umukuru w’igihugu cy’Uburundi, yahaye gasopo abayobozi bigize ibihangange bahohotera abaturage bitwaje ibyo baribyo, yababwiye ko agiye guhangana nabo atitaye ku butunzi bwabo n’amafaranga batunze.
Perezida Ndayishimiye Evariste avuga ko atazorohera abantu bigize ibihangange aho mu Rumonge barenganya abaturage ku manywa y’ihangu.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu Rumonge hari itsinda ry’abigize ibihangange akaba yiteguye kurisambura kububi na bwiza.
Yagize ati ” Hariho abantu bazi ngo mvugana na Buramatari na Musitanteri bakigira ibihangange, ako karwi (itsinda) gasenywe ubu, nkongera kukumva abayobozi bazahita bataha.”
Yatunze urutoki abacuruzi bo mu Rumonge bigira ibihangange ngo bafite amafaranga menshi yababwiye ko igihugu kidahana kigira akajagari.
Ati “Mbabwije ukuri igihugu kidahana kiba akajagari niyo mpamvu mu Rumonge mufite ibibazo, kubera ntimuhana.”
Ku ikubitiro kuri uyu wa 28 Kamena 2022 hahise hirukanwa Gilbert Horugavye wari Umujyanama ushinzwe iterambere wa Buramatari (Guverineri) w’Intara ya Rumonge ashinjwa ko ibikorwa bye bishobora kubangamira iterambere ry’igihugu no gutuma habaho kwinubana hagati y’abayobozi n’abaturage.
Mu kiganiro n’umukuru w’igihugu aho mu Rumonge, Gilbert Horugavye yashinjwe kwiba Essence ya magendu yafatiwe mu rugo rwe, yemeye iyo essence ariko ahana ingano ya Litiro yashinjwe. Yireze ubwe ku giti cye mu nyigisho zo gukundishwa igihugu.
Umuyobozi w’Intara ya Rumonge n’uwa Komine Rumonge nabo bashyirwa mu majwi mu bucuruzi bwa magendu bw’Isukari na Sima bimaze igihe bigurwa n’umugabo bigasiba undi mu Burundi.
- Advertisement -
Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko agiye gukora umukwabu mu gihugu hose ahangana n’amatsinda y’abayobozi n’abacuruzi bigize ibihangange barimo abishoye mu bucuruzi bwa magendu bw’ibikomoka kuri Peteroli, Sima n’isukari.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW