Samuel Eto’o yakatiwe gufungwa imyaka ibiri isubitse

Samuel Eto’o wahoze ari rutahizamu wa Kameruni yemeye icyaha cyo kunyereza umusoro ungana na miriyoni 3,2 z’amapawundi yakuye mw’igurisha ry’amafoto ye  (droit à l’image /image rights) mu gihe yakiniraga Barcelona, akatirwa gufungwa imyaka ibiri isubitse.

Samuel Eto’o yakatiwe gufungwa imyaka ibiri isubitse

Uyu wabaye umukinyi wa mbere wa Afurika w’umwaka inshuro enye, kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Kamena 2022, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri isubitse (amezi 24),ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera muri Espagne.

Eto’o asabwa kwishyura aya mafaranga yose , hamwe n’ihazabu ya miriyoni 1.55 z’amapawundi.

Abacamanza bashinja Samuel Eto’o ko yanze gutangaza amafaranga yavuye mu mafoto ye yagurishijwe mu mwaka wa 2006 na 2009,bifatwa nko kunyereza imisoro no kudatangaza imitungo ye.

Ubushinjacyaha bwabwiye Eto’o ko yagurishije amafoto ye n’ikigo gifite icyicaro Hungary ariko cyo kikaba cyaratangaje umutungo wa cyo.

Eto’o yatangaje ko yemera icyaha ndetse ko yiteguye kwishyura.

Yagize  ati  “Ndemera ibyo nshinjwa kandi nzishyura ibyo nishyuzwa, ariko reka ntangaze ko nari nkiri umwana kandi ko nakurikiza ibyo uwahoze ampagarariye Jose Maria Mesalles, nafataga nka data ,yansabaga gukora icyo gihe.”

Eto’o yiyongereye ku rundi rutonde rw’abakinnyi b’Abanyamahanga banze gutangaza umutungo wavuye mu igurisha ry’amafoto, bakanyereza umusoro muri Espagne muri iyi myaka.

Abandi batangajwe ni Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Jose Mourinho na Neymar.

- Advertisement -

Kugeza ubu Eto’o ayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Cameroun .Yageze muri Barcelone mu 2004 afite imyaka 23.

Yakiniye Real Madrid, Inter Milan , Chelsea na Everton mbere y’uko asezera umupira w’amaguru mu 2019.

Yagejejwe mu butabera ari kumwe n’umwunganizi we Jose Maria Mesalles, nawe akaba yarakatiwe gufungwa umwaka usubitse n’ihazabu .

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW