Congo yahaye inzu zigezweho Abasirikare bakuru muri FARDC – AMAFOTO

Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Félix Tshisekedi yashyikirije inzu z’akataraboneka abasirikare bakuru bafite ba kiriya gihugu.

Izi nzu iza mbere zahawe ba Jenerali na ba Colonel ariko ngo ni umushinga uzagera no ku bandi ba ofisiye na ba sous ofisiye

Inzu zagenewe abafite ipeti rya Jenerali ndetse na ba Colonel nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

Ubutumwa bwo kuri Twitter ya Perezidansi ya Congo bugira buti “Perezida wa Repubulika, Umugaba w’Ikirenga w’ingabo na Polisi, Félix Tshisekedi, yahaye imfunguzo z’inzu ba Jenerali na ba Colonel mu ngabo za FARDC.”

Ziriya nzu zo mu bwoko bwa “villas” zubatswe kuri site ya Pool Malebo,  iri muri Komine N’sele.

Inzu 30 zigezweho ni zo zatashywe mu zisaga 190 zagenewe ba Ofisiye bakuru mu gisirikare cya Leta ya Congo.

Perezidansi ya Congo ivuga ko ziriya nyubako ziri mu byo Abasirikare bakuru mu ngabo za FARDC bagenerwa, bo uruhare rwabo ruzaba ari 35%.

Minisitiri w’Ingabo, Gilbert Kabanda, yavuze ko ziriya nzu ari intangiriro y’umushinga uzamara imyaka 5 ukazafasha ba Ofisiye na ba Sous-ofisiye bari mu ngabo za Congo kubona amacumbi.

Inzu zubakiwe abasirikare bakuru ba Congo
Mu byumba bya ziriya nzu ni uko hameze
Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Félix Tshisekedi ni we watanze inzu 30 afungura kiriya gikorwa
Minisitiri w’Ingabo wa DRCongo, Gilbert Kabanda

UMUSEKE.RW