‘Afurika Haguruka’ igiye kuba imbonankubone nyuma y’imyaka ibiri

Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center ry’Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza ryateguye igiterane cy’ububyutse cyiswe ‘Africa Haguruka’ gihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu ivugabutumwa, kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 23.

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza avuga ko Afurika Haguruka ari ihishurirwa yabonye mu mwaka wa 2000

Mu myaka ibiri ishize Afurika Haguruka yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 10 Kanama 2022, Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yavuze ko Afurika Haguruka yashibutse mu iyerekwa yagize mu 2000, yasobanuye ko igamije kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no gufasha abawutuye binyuze mu ijambo ry’Imana.

Dr Gitwaza avuga ko Afurika Hagurika ari umwanya mwiza wo kubwira abanya Afurika ko ari umucyo w’isi bagomba kumurikira amahanga.

Ati “Guhaguruka rero ni mu buryo bwo mu mwuka no mu mubiri kugira ngo dushishikarize abanyafurika ubwabo kwikunda, gukunda Afurika ndetse no kumenya ko nabo bafite ijambo mu bandi n’ubwo baribima.”

Akomeza agira ati “Ikintu kigoye abantu ni imyumvire ariko umuntu natangira kubyumva akamenya ko Afurika ari umugabane Imana yitayeho azaharanira guhinduka”

Dr Gitwaza avuga ko Afurika yagiye iba umugabane abantu bahungiramo kandi bakawugiriramo umugisha bakabona ubutunzi. Yatanze urugero rwa Aburahamu, Yakobo, Yesu n’abandi.

Uyu Mukozi w’Imana avuga ko mu myaka Afurika Haguruka imaze iba yabaye ikiraro cy’Isanamitima, kwitinyuka, gukorera Imana n’ibindi byahinduye ubuzima bwa benshi binyuze mu masomo, impanuro n’ijambo ry’Imana ritangirwamo.

Avuga ko Afurika Haguruka “Igamije gushyira Imana imbere ya byose mu rugendo rwo kubaka no guteza imbere umugabane wacu wa Afurika, kuko ijambo ryayo riratubwira ngo ‘mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ibisigaye byose muzabyongererwa’.”

- Advertisement -

Dr Gitwaza yavuze ko kuramburira amaboko Imana atari ukuririmba gusa ahubwo harimo no gukanguka abantu bagakora ibikorwa by’iterambere.

Africa Haguruka ya 2022 iteganyijwe ku wa 14-21 Kanama 2022. Mu cyumweru izamara izabera ku musozi w’amasengesho wa Giheka ‘Herumoni’ uherereye mu Mudugudu wa Giheka, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya.

Ni igiterane cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Afurika ramburira Imana amaboko. Kizibanda ku ijambo riboneka mu gitabo cya Zaburi 68:32 rigira riti “Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya Hazihuta kuramburira amaboko Imana yaho.”

Ibitaramo bizajya biba mu masaha y’umugoroba nyuma y’amahugurwa atangwa n’impuguke binyuze mu ngeri z’ubuzima zigereranywa n’imisozi irindwi irimo Politiki , uburezi,ubucuruzi, idini, , Umuryango, Itangazamakuru n’Imyidagaduro.

Uyu mwaka kandi hazabaho na gahunda y’urubyiruko izwi nka Youth Arise, aho abasore n’inkumi bazaganira uko bahaguruka mu nzego z’iterambere bagakomeza no kubaha Imana.

Africa Haguruka kuva yatangizwa mu 2000 yitabiriwe n’abavugabutumwa bakomeye ku Isi. Uyu  mwaka izitabirwa n’abarimo Dr Philip Igbinjesu, Rev.Dr Francois Mbadinga, Rev. Dr Antoine Rutayisire ndetse n’abandi.

Iki giterane kandi kizaca ku mbugankoranyambaga, no kuri Authentic Radio/TV. Kizananyuzwa ku maradiyo atandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Facebook.

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza (hagati), Pasiteri Runazi Robert na Pasiteri Biribuze Claudine bategura Afurika haguruka
Pastor Runazi Robert umuyobozi wa Afurika Haguruka mu Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW