Nyanza: Martine wo mu idini rya Kiliziya Gatolika yashimiye umuyoboke w’idini ya Islam wagize uruhare rukomeye mu gutuma arokoka jenoside yakorewe abatutsi 1994, amwambika ikamba, amuha izindi mpano.
Mu Musigiti rwagati abayoboke b’idini ya Islam n’ubuyobozi bw’iri dini, Martine Nyirankuriza wo idini Gatolika warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yashimiye umuyoboke w’iri dini ya Islam uruhare yagize kugira ngo magingo aya abe agihumeka umwuka w’abazima
Martine yabwiye UMUSEKE ati “Imana yakoreye mu muryango wa Nyirinkwaya Hamis(watabarutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi 1994) nubwo atakiriho ariko umugore we arahari nagize icyifuzo cyo kubashimira bose babibona kuko barokoye ubuzima bwanjye, ahandi byari byanze bariya rero biremera barandokora.”
Martine ubu arubatse afite abana batatu, atuye mu mudugudu wa Rukari, mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Busasamana.
Yambitse ikamba, Mugeni Mwajuma, amuha n’impano ariko hari ibindi bikiri mu nzira.
Ati “Nateganyije impano nyiha umugore wa nyakwigendera, mwambika n’ikamba ry’ubutwari. Ndateganya no gutanga inka y’urwibutso izagera ku muryango wose.”
Mwajuma Mugeni wagize uruhare mu kurokora ubuzima bwa Martine avuga ko ibyo yakoze atari kubyishoboza wenyine.
Ati “Gutabarwa kwe ni Imana yamvugiyemo maze iraturagira, ubu twongeye guhura nishimiye impano ampaye.”
Perezida wa IBUKA mu murenge wa Busasamana Kananura Musare Vincent de Paul asaba abantu kwibuka ineza baba baragiriwe.
- Advertisement -
Yagize ati “Abarokotse jenoside bibuke kwitura ineza abayibagiriye kuko muri kiriya gihe ibintu byari bikomeye, umuntu wakurwanagaho yabaga yemeye gutanga amagara ye nta mpamvu yo guterara iyo.”
Martine yari aturanye n’umuryango wa Nyakwigendera Hamis mu kagari ka Kibinja, mu murenge wa Busasamana mu karere ka nyanza, yashyizwe mu nzu ahishwa Interahamwe ntizamubona ngo zimwice.
Baranahunganye no mu nkambi baramuhisha, amakuru avuga ko ubu umuryango wa Hamis yawubereye umwana, na wo umubera umubyeyi.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza