Nyamvumba Robert yasoje igihano cye cy’amezi 30 muri Gereza

Nyamvumba Robert, Umuvandimwe wa Gen. Patrick Nyamvumba kuri ubu ari mu buzima busanzwe nyuma yo gusoza igihano cye yakatiwe n’Urukiko Rukuru mu ntangiriro za Gashyantare 2022.

Nyamvumba Robert ubwo yari akiri mu nkiko (Archives)

Urukiko rwari rwaramukatiye imyaka ibiri n’amezi atandatu y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 50Frw

Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi muri Minisuteri y’ibikorwaremezo muri Nzeri, 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cya Ruswa.

Nyamvumba yemeye ko yijanditse muri RUSWA asaba imbabazi Perezida Kagame

Icyo gihe rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miriyali 21,6Frw

Iki gihano yahise akijuririra mu Rukiko Rukuru rumugabanziriza ibihano, rumukatira amezi 30 n’ihazabu ya miliyoni 50Fr

Nyamvumba Robert yatawe muri yombi muri Werurwe 2020, icyo gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko akurikiranyweho icyaha cya Ruswa ikomoka ku munyamahanga wagombaga kumuha miliyari 7Frw ku isoko yari yatsindiye rya miliyari 72Frw.

Nyamvumba wari wakatiwe imyaka 6 mu bujurire yakatiwe igifungo cy’amezi 30

- Advertisement -

Amafoto: NKUNDINEZA ( Archive)

UMUSEKE.RW