Amavubi yatsinze Sudan mu mukino wasojwe n’ingumi

Mu mukino wa gicuti wahuzaga u Rwanda Sudan, rutahizamu mushya w’Amavubi, Gérard Bi Goho yatsindiye u Rwanda mu mukino wasojwe n’imvururu.

Rutahizamu Gérard Bi Gohon yafashije Amavubi gutsinda Sudan

Wari umukino wa Kabiri wa gicuti ibi Bihugu byombi byari bikinnye nyuma yo kunganya ubanza ubusa ku busa.

Ni umukino umutoza mukuru w’Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yari yakozemo impinduka ugereranyije n’ubanza.

Amakipe yombi yatangiye nta yishaka kwirekura, ariko zombi zikagerageza kugera ku izamu.

Nyuma yo gehererekanya neza kw’Amavubi, ku munota wa 22, Gérard Bi Gohon, yatsinze igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Tuyisenge Arsène.

Amakipe yombi yakomeje gucungana ari nako zikora impinduka zitandukanye, umukino urangira Amavubi atsinze igitego 1-0.

Nyuma yo guhuha mu ibirimbi igaragaza ko umukino urangiye, Hakizimana Muhadjiri yashyamiranye n’abakinnyi ba Sudan, imvururu zitangira uko buri wese atangira gufata uwo ashoboye.

Izi mvururu zamaze iminota igera ku icumi, zaje guhoshwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Abakinnyi babanjemo ku Amavubi: Ntwali Fiacre, Mutsinzi Ange, Niyigena Clèment, Serumogo Ally, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihadi, Rafael York, Tuyisenge Arsène, Habimana Glen, Gérard Bi Gohon, Hakim Sahabo.

- Advertisement -
Abakinnyi 11 babanjemo
Imanishimwe Emmanuel (2) nawe yitwaye neza
Harim Sahabo (21) yerekanye ko Amavubi azamwubakiraho 
Rafael York yagoye Sudan cyane

UMUSEKE.RW