Inyandiko yanditswe na: NDWANIYE Yvan
Ubumenyi mu Kugenzura amarangamutima, bivuze ubushobozi bw’umuntu mu kumenya no kugenzura amarangamutima ye ndetse n’ay’abo bari kumwe, haba igihe ari mu bihe by’agahinda n’umubabaro, mu bihe by’uburakari no mu bihe by’ibyishimo.
Iyi nyandiko iragaragaza uburyo kugira ubumenyi mu kugenzura amarangamutima mu bihe by’ibyishimo ari ingenzi ndetse n’ingaruka zibaho ku muntu udafite ubu bumenyi.
Kugenzura amarangamutima bigomba no gukorwa igihe turi mu bihe byiza cyangwa igihe turi mu bihe by’ibyishimo, urugero igihe twishimira ibyo twagezeho, igihe twateguye ibirori cyangwa se igihe twasohokanye n’inshuti zacu.
Muri ibi bihe ujya usanga hari ubwo twishimye tukisanga twarengeje urugero, tukitwara mu buryo tutakagombye ko twitwaramo. Zimwe mu ngaruka ujya usanga twahuye na zo harimo kwisanga twakoresheje umutungo dufite ku rwego tutateganyaga tugasesagura, tukibagirwa guteganyiriza ahazaza, ndetse tukageza naho tujya mu myenda!
Mu zindi ngaruka ziri mu kutagenzura amarangamutima meza harimo nanone kudakoresha igihe cyacu uko bikwiye aho usanga rimwe na rimwe igihe cyacu kinini twakigeneye ibikorwa byinshi bigamije kutunezeza, ugasanga byishe izindi gahunda zakatugiriye umumaro munini mu buzima bwacu.
Iyo kandi tutamenye kugenzura amarangamutima yacu meza, cyangwa igihe twishima, ujya usanga tutamenye bimwe mu bikorwa bishobora kutugiraho ingaruka tutateganyije, urugero gutwara ibinyabiziga ku muvuduko uri hejuru rimwe na rimwe bigateza impanuka, kwisanga twagiye mu buzima butandukanye n’intego zacu, gusezeranya bagenzi bacu ibyo tutazashobora gusohoza ugasanaga biteje amakimbirane, kwisanga turi ahantu hashyira ubuzima bwacu mu kaga, ndetse n’ibindi bikorwa ujya usanga twagezemo bishobora kuba bitashyira aheza ubuzima bwacu.
Ujya usanga nanone iyo twishimye rimwe na rimwe tuvugira hejuru, tukavuza ibikoresho birangurura cyane, ibi byose akenshi usanga bibangamira abo turi kumwe, tubangamira umudendezo w’abo duturanye, cyangwa abo tugendana mu muhanda ndetse n’abafite uburwayi butandukanye usanga babangamiwe.
Kugira ubumenyi mu kugenzura amarangamutima yacu meza cyangwa igihe turi mu bihe by’ibyishimo ni bumwe mu bumenyi bw’ibanze tugomba kugira, kuko kubugira bituma twirinda bimwe mu bikorwa bishobora kuba byatuma tutabaho mu buzima buboneye, iyo tubufite butuma kandi tubana neza n’abandi ndetse iyo ufite ubu bumenyi bikurinda kuba wakwicuza.
- Advertisement -
Abahanga bagaragaza ko umuntu asabwe gufata imyanzuro iyo ariyo yose mu buzima atayobowe n’amarangamutima, ni ukuvuga kwirinda gufata imyanzuro igihe ubabaye, igihe urakaye ndetse n’igihe wishimye, bagaragaza ko imyanzuro myiza yagirira umuntu akamaro mu buzima ifatwa umuntu atari mu bihe by’amarangamutima.
Watanga igitekerezo kuri iyi nkuru cyangwa ukatwandikira kuri E-mail: ubumenyibutandukanye2022@gmail.com
Imbuga n’inyandiko wakwisomera zakoreshejwe:
Goleman, Daniel (1995). Emotional Intelligence: Why It Can Matter More Than IQ?
UMUSEKE.RW