Nyinawumuntu Grâce ari mu basoje amasomo muri Mount Kenya University

Umutoza akaba n’umwarimu w’abatoza [Instructor], Nyinawumuntu Grâce ari mu banyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Umutoza Nyinawumuntu Grâce, yasoje Masters muri Mount Kenya University

Umutoza Grâce Nyinawumuntu ari mu banyeshuri 4,497 barangije amasomo muri Mount Kenya University. Yasoje mu Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu ishami ry’Ubucuruzi n’Imiyoborere [Business Administration].

Abicishije ku rukuta rwa Twitter, uyu mutoza yavuze ko rwari urugendo rutoroshye ariko kubera kwihangana yarusoje neza.

Iyi kaminuza yafunguye ishami mu Rwanda mu 2010, uretse gufasha mu burezi bw’abanyarwanda inafatanya cyane n’inzego z’ubuyobozi mu kuzamura imibereho y’abaturage b’aho iherereye.

Iyi kaminuza ifite amashami atandukanye arimo ay’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi, Ubuzima rusange n’Itangazamakuru. Mu cyiciro cya Kabiri ifite amasomo arimo ay’Uburezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, amahoteli n’ubukeranugendo, ubuvuzi, itangazamakuru n’itumanaho y’andi.

Grâce Nyinawumuntu uretse kuba ari umutoza, ni n’umuyobozi w’Ishuri rya Paris Saint-Germain ryigisha umupira w’amaguru riherereye mu Rwanda, mu Akarere ka Huye.

Ibyishimo byari byinshi
Abana be bari baje kumushyigikira

UMUSEKE.RW