Gen Muhoozi yasabye abamukubise ari impunzi kumusaba imbabazi

Mu butumwa bwongera gushotora abaturage ba Kenya, umuhungu wa perezida Yoweri Museveni, yavuze ko noneho ingabo za Uganda zafata Kenya mu cyumweru kimwe.

Gen Muhoozi Kainerugaba

Yagize ati “Uyu munsi Abanya-Kenya bigira inshuti za Data. Kuki bankubitaga mu myaka 40 ishize, umuhungu we (yivuga) igihe nari mu buhungiro.”

Gen Muhoozi uheruka gukurwa ku mwanya w’Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka kubera amagambo yavuze ko ingabo za Uganda zafata Nairobi mu byumweru bibiri, yavuze ko akwiye gusabwa imbabazi.

Ati “Abanya-Kenya bakwiye kunsaba imbabazi kubera izo nkoni, nazikubiswe ndi umwana muto, kubera ko nari umuhungu wa Museveni, hari mu myaka ya mbere mu 1980.”

Yakomeje agira ati “Bamwe mu Banya-kenya bafite ubwoba kubera ko bazi ko igisirikare cyacu gifite ibigwi kuruta icyabo. Igisirikare cyacu gishobora gufata Nairobi mu cyumweru kimwe!”

Nubwo Gen Muhoozi ubu usanzwe ari umujyanama wa Museveni mu by’umutekano, yavuze ibi, yanongeyeho ko ateganya gusura Kenya.

Ati “Ndashaka kuza gusura imva ya sogokuru Mzee Jomo Kenyatta. Nizere ko inzego z’umutekano za Kenya zizemera nkinjira mu gihugu, kandi ntibamfunge.”

Mu bundi butumwa Gen Muhoozi yashyize kuri Twitter, yavuze ko azafata Nairobi kuko ari Umujyi we yakuriyemo.

Ati “Nihagira Umunya-Kenya uzanyitambika azahinduka isosi! Tuzamunywa ku ifunguro rya nimugoroba. Data yongere anyake akazi niba abishaka.”

- Advertisement -

Gen Muhoozi amaze kumenyerwa nk’umuntu utera urwenya kuri Twitter ariko akavuga ibintu mu mvugo idaca ku ruhande.

Uyu mugabo benshi bemeza ko afite imigambi yo gusimbura se ku butegetsi.

Yagize ati “Nzaba Perezida w’iki gihugu nyuma ya Data. Abo barwanya imigambi yange baribeshya. Abashyigikiye Muhoozi Kainerugaba bazatsinda!!!”

UMUSEKE.RW