RIB yasabye Joseph kureka kwihisha Ubutabera

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwibukije Nshimiye Joseph uvugwaho ubwambuzi bushukana, kureka kwihishahisha Ubutabera, akajya kuyitaba.

RIB yasabye Nshimiye Joseph kwishyikiriza Ubutabera mu maguru mashya

Nyuma y’iminsi hamenyekanye inkuru ivuga ku bwambuzi bushukana bwakozwe biciye mu gisa n’urusimbi cyiswe Gold Panning A.I, inzego z’Ubutabera zahise zihaguruka kugira ngo zirenganure abamburiwemo.

Abavuzwe muri ubu bwambuzi, ni Barahinguka Serge, Ntambara Pierre Céléstin na Nshimiye Joseph bose bavugwaho kunyereza arenga miliyoni 100Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko Nshimiye Joseph ashwakishwa n’uru rwego, amusaba kwijyana kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Dr Murangira yavuze ko kugeza ubu, RIB imaze guta muri yombi Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro na Barahinguka Serge bari bafatanyije.

Yavuze ko nubwo hafashwe abakekwaho gukorana na Nshimiye, we yabuze asaba ko akwiye kwishyiriza uru rwego.

Ati “Babiri barafashwe ariko uwitwa Nshimiye Joseph aracyashakishwa. Ngira ngo aho ari ashobora kuba afite smartphone, ubu butumwa mubumungerezeho. Ni byiza ko yitanga kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro kuko ntaho ukuboko k’Ubutabera kutagera.”

Murangira yavuze ko uhamagajwe na RIB wese aba akwiye kuyitaba kuko uhamagawe wese atari ko afungwa.

Ati “Ni byiza ko iyo baguhamaye uza ukitaba. Ushobora kuza ukabazwa ukanataha ni byiza ko iyo uhamagawe mu bugenzacyaha uraza wememye ukitaba.”

- Advertisement -

RIB yasobanuye ko tariki ya 07 Mutarama 2023 abantu barindwi bayigejejeho ikirego baregamo Joseph, Serge na Ntambara.

Aganira na UMUSEKE, Joseph yavuze ko RIB imushatse yamubona kuko adafite ubushobozi bwo kwihisha Ubutabera bw’u Rwanda.

Nshimiye Joseph yigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, avanwa kuri uwo mwanya akekwaho kunyereza umutungo w’ikipe.

Joseph Nshimiye aravugwaho ubwambuzi bushukana

Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy, we afunzwe na RIB ya Kicukiro

UMUSEKE.RW