Umugore w’intwari wapfuye asohora umwana mu nzu irimo gushya, yashyinguwe

Kayonza: Urupfu rwa Umugwaneza Jeanne Francoise n’umwana we Hirwa Aime Corneille, rwashenguye abatuye i Kayonza na benshi bumvise inkuru ye mu bitekereza banditse ku mbuga nkoranyambaga za UMUSEKE.

 

Umugwaneza Francoise n’umwana we Hirwa Aime bapfiriye rimwe mu mpanuka yo guturika kwa Gas

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Umugwaneza wari umwarimukazi, n’umwana we w’imyaka 8 bashyinguwe mu irimbi rya Rwamuhama.

Umwe mu baturanyi babo yabwiye UMUSEKE ko abanu benshi bari bafite ikiniga, mu gushyingura uyu mugore w’intwari wishwe n’inkongi agerageza gutabara umwana we wari mu nzu irimo gushya.

Inkongi yatejwe n’iturika rya Gas ryabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama, 2023 mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Nyagatovu, mu Mudugudu w’Irebero.

Amafoto UMUSEKE wabinye agaragaza ko byinshi mu byari mu nzu byangiritse.

Gufata imirambo byari biteganyijwe ku isaha ya saa 07h00 a.m ku Bitaro bya Gahini, gusezera byabereye mu rugo rwabo, naho misa yo kubasabira yabereye kuri Kiliziya Gatulika ya Mukarange.

Umwe mu batabaye yabwiye UMUSEKE ko gushyingura byatinzeho gato kuko byari biteganyijwe ku isaha ya saa cyenda (15h00).

Umugwaneza n’umwana we

Yavuze ko abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri abanza i mukarange aho yigishaga n’abanyeshuri b’aho umwana we yigaga batabaye, ku buryo hari abantu benshi.

- Advertisement -

Uyu muturanyi w’uriya muryango yavuze ko Umugwaneza yari atwite inda y’amezi atanu, ndetse ko nta mwana asize kuko umwana yabanje gusohokana na we mu nzu ari uwo yasanganye umugabo we mbere y’uko babana.

MUNGANYINKA Hope, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ubwo twaganiraga na we iriya mpanuka yaraye ibaye, yabwiye UMUSEKE ko bagiye gukaza ubukangurambaga bwo kwigisha abantu gukoresha neza Gas, bakubahiriza amabwiriza abigenga.

Umugore yapfanye n’umwana we nyuma yo guturikanwa na Gas

Ubuyobozi bwavuze ko icupa rya Gas ryagejejwe aho ikoreshwa ritwawe ku igare bigakekwa ko yari yicunze, bayicana igaturika
Mu nzu ibintu byose byarangiritse

UMUSEKE.RW