M23 yahawe iminsi ntarengwa ikaba yavuye mu bice yafashe byose

Abagaba Bakuru b’ingabo zo mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba, mu nama bakoze tariki 09 Gashyantare, 2023 bemeje ko umutwe wa M23 uhabwa igihe kizarangira tariki 30 Werurwe, 2023 ukaba wavuye mu bice wafashe mu Burasirazuba bwa Congo.

M23 ihanganye n’ingabo za Congo nubwo ibihugu bisaba ko imirwano ihagarara

Itangazo ryasinyweho na Gen Prime Niyongabo, Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen Jean Bosco Kazura w’u Rwanda, Gen Santino Deng Wol, ku ruhande rwa Sudan y’Epfo, Gen Wilson Mbasu Mbadi ku ruhande rwa Kenya, Gen Jacob John Mkunda ku ruhande rwa Tanzania, Gen Robert Kibochi ku ruhande rwa Kenya, na Lt.Gen Tshiwewe Songesa Christian wa Congo.

Banzuye ko ingabo za EAC zizajya mu bice by’Uburasirazuba bwa Congo mu gihe M23 izaba yavuye aho ngaho yari yarigaruriye.

Muri Kivu ya Ruguru, ingabo z’u Burundi zizajya i Masisi, mu duce twa Sake, Kirolirwe na Kitchanga.

Ingabo za Sudan y’Epfo, n’iza Uganda zizajya gukorana n’iza Kenya muri Teritwari ya Rutshuru. By’umwihariko iza Kenya zizajya mu duce twa Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.

Ingabo Sudan y’Epfo zizajya mu bice bya Rumangabo kimwe n’iza Kenya.

Uganda, ingabo zayo zizaba ziri Bunagana, Kiwanja na Mabenga.

Umutwe wa M23 wasabwe gutangira kuva mu bice wafashe birimo Karenga, Kilolirwe, Kitchanga, Kibumba na Rumangabo bikazageza tariki 10 Werurwe, 2023 utagifitemo ingabo.

Ku itari 20 Werurwe, 2023 umutwe wa M23 ugomba kuba wavuye mu bindi bice birimo Kishishe, Bambo, Kazaroho, Tongo na Mabenga.

- Advertisement -

Bitarenze tariki 30 Werurwe, M23 igomba kuba yavuye mu bice bya Rutshuru, Kiwanja na Bunagana.

Nubwo M23 itaragira icyo ibivugaho, yakomeje kugaragaza ko yiteguye gukora ibyo isabwa ariko na leta ya Congo ikemera kuganira na yo byeruye.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yari yasabye ko imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu bihugu by’amahanga irimo na FDLR ishyira intwaro hasi igasubira iwabo.

Imyanzuro mikuru y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura

UMUSEKE.RW