Rwanda: Umwana uregwa gucuruza urumogi akatiwe igihano gisubitse

UPDATE: Nyuma y’igihe umwana w’imyaka (14) afashwe agafungwa, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rwe mu muhezo, rumukatiye imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ine.

Uyu mwana yari amaze igihe afunzwe

Uyu mwana yafunzwe ku wa 18 Ugushyingo, 2022 akurikiranyweho gucuruza urumogi, Umucamanza avuga ko yafatanywe bule 51.

Umucamanza yavuze ko umwana yaburanye yemera icyaha.

Kiriya gihano gisubitse mu gihe cy’imyaka ine, bivuze ko agomba kwitwararika iyo myaka ine, kuko afatiwe mu kindi cyaha ubutabera buhera kuri cya gihano gisubitse yari yahawe.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umubyeyi (Nyina) w’uyu mwana ari gukora igihano cy’imyaka 15 yakatiwe ku cyaha cyo gucuruza urumogi.

Umucamanza asoma urubanza yavuze ko uyu mwana afite imyaka 14, ibi bikaba biteganywa n’amategeko ko umwana uri muri iki kigero cy’imyaka iyo akoze icyaha mpanabyaha agikurikiranwaho.

UMUSEKE kandi wamenye amakuru ko ubwo uyu mwana yafatwaga, yavuze ko urumogi yacuruzaga yaruhawe na Se, uyu Se akaba ashakishwa kuko atarafatwa.

Ubwo tariki 31 Mutarama, 2023 uyu mwana yaburanaga, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 10.

- Advertisement -

NKUNDINEZA Jean Paul/UMUSEKE.RW