Amavubi ataramenya ikibuga azakiniraho, yageze mu Rwanda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yagarutse mu Rwanda nyuma kubwirwa ko izakinira umukino wo kwishyura i Cotonou muri Bénin, yagarutse mu Rwanda ndetse irerekeza i Huye.

Amavubi yageze mu Rwanda

Ni nyuma yo kunganya na Bénin igitego 1-1 mu mukino wabereye muri iki gihugu cyareze u Rwanda muri CAF.

Itsinda ryose ry’abari bajyanye n’Amavubi, ryagarutse mu Rwanda ndetse biteguye guhita berekeza mu Karere ka Huye aho biteganyijwe ko hashobora kubera umukino wo kwishyura.

Nta gihindutse, biteganyijwe ko Bénin igera mu Rwanda Saa kumi z’amanywa, ikabanza kuruhukira i Kigali ubundi igakomereza i Huye aho ishobora gukinira umukino wo kwishyura mu itsinda rya L.

U Rwanda rufite amanota abiri mu mikino itatu rumaze gukina, mu gihe Bénin yo ifite inota rimwe mu mikino itatu.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry yagiye kubakira
Hakim Sahabo ntazakina umukino wo kwishyura kubera amakarita abiri y’umuhondo

UMUSEKE.RW