Umujyanama mu bya gusirikare akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko uyu mwaka asezera mu gusirikare, bimwinjiza muri Politiki mu buryo bweruye.
Ni icyemezo yatangarije kuri Twitter, abitangariza abamukurikira aho yagize ati “Nzasezera muri UPDF (Ingabo za Uganda) uyu mwaka.”
Ubu butumwa busa nk’ubwo yatangaje muri Werurwe umwaka ushize ubwo yari akiri umugaba w’Ingabo, ariko umuvugizi w’igisirikare atangaza ko kuva mu ngabo binyura mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uku gusezera gutangajwe nyuma y’iminsi asibye ubutumwa buvuga ko “Azaba Perezida mu mwaka 2026.”
Nta gushidikanya ko Gen Muhoozi afite inyota yo gusimbura se ku butegetsi Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 78, yayoboye Uganda kuva mu 1986.
Ubusanzwe amategeko yo muri Uganda ntiyemerera umusirikare kujya mu bikorwa bya Politiki, ibintu bihishura ko yasezera mu gusirikare nk’inzira imuganisha kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu.
Hari n’abahamya ko yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza kuko amaze iminsi asura abaturage bo mu bice bitandukanye bya Uganda.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW