General uyoboye gisirikare Kivu ya Ruguru yongeye gufunga imihanda igana i Goma

Hadashize amasaha 24, ubutegetsi buyoboye gisirikare Intara ya Goma bwahagaritse icyemezo bwari bwafashe cyo gufungura imihanda ihuza uyu mugi n’ibice birimo intambara.

Lt.Gen Ndima Kongba Constant uyoboye Kivu ya Ruguru

Ubutegetsi bwa Lt.Gen Ndima Kongba Constant bwari bwafunguye ku wa Gatatu imihanda ihuza Goma n’ibice birimo intambara.

Iyo mihanda ni: Goma-Rutchuru-Kanyabayonga.

Umuhanda Goma-Sake-Kitshanga-Kanyabayonga, umuhanda Goma-Sake-Kitshanga-Pinga, n’umuhanda wa Goma-Sake-Mushaki-Masisi-Walikale.

Itangazo rishya ryo kuri uyu wa Kane rivuga ko “bitewe n’ibikorwa bibi by’umutwe wa M23” byagaragaye ku munsi wa mbere icyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, urujya n’uruza rw’ibintu muri iriya mihanda rwongeye guhagarikwa.

Ubutegetsi bwa gisirikare bw’i Goma bushinja umutwe wa M23, kuba kuri uyu wa kane tariki 02 Werurwe, 2023, wishe umushoferi ahitwa Katale ku muhanda wa Rutshuru -Goma, ndetse inyeshyamba zisahura ibicuruzwa yari atwaye.

Icyemezo cyo gufungura imihanda ihuza Goma n’ibindi bice cyari cyafashwe nyuma y’igitutu cy’abaturage bavuga ko inzara igiye kubatsinda mu nzu zabo kuko nta biribwa bikinjira mu mujyi ku buryo bworoshye.

Ubutegetsi buyoboye Kivu ya Ruguru buvuga ko kongera gufunga imihanda igana i Goma ari ukurinda abaturage “ubwicanyi bwa M23”.

Gusa, umutwe wa M23 ntabwo uragira icyo uvuga kuri ibi birego bishya.

- Advertisement -

Ubutegetsi bw’i Goma bwafunguye imihanda yo mu duce tuberamo intambara

UMUSEKE.RW