Mbere y’igiterane, Korari Rangurura yakoze indirimbo yibutsa ko gusenga ari ubuzima-VIDEO

Harabura iminsi micye, Korari Rangurura yo muri ADEPR Gihogwe igakora igiterane ngarukamwaka kizwi nka “Rangurura Evangelical Week”. Mbere y’uko icyo giterane kiba, iyi Korari yashyize hanze indirimbo yise “Gusenga” yibutsa abantu ko gusenga ari ubuzima bw’umuntu wese wizera Imana kandi ko bigira umumaro mwinshi.

Korari Rangurura yo muri ADEPR Gihogwe yashyize hanze indirimbo nshya

Ni indirimbo yagiye hanze muri iki cyumweru ishimangira ko gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro kugasenya imigambi y’umwanzi, by’umwihariko kubwo gusenga Imana ikorera abayizera ibitangaza.

Ku wa 25 kugeza 30 Nyakanga ni bwo Korari Rangurura izakora Rangurura Evangelical Week 2023. Ni igiterane ngarukamwaka kigamije ububyutse, kuvuga ubutumwa bwiza no gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye.

Simeon Kwizera, Umuyobozi w’iyi Korari yabwiye UMUSEKE ko imyitegura ya “Rangurura Evangelical Week 2023” irimbanyije, indirimbo “Gusenga” ikaba ari intwaro yo gufasha abantu gusabana n’Imana.

Ati “Rangurura Evangelical Week ya 2023 izaba igamije ivugabutumwa no gufasha abantu gukomeza gusenga basabana n’Imana umuremyi wacu twese. Imyiteguro irakomeje ari nayo mpamvu twashyize hanze indirimbo igamije gukangurira abizera Imana gusenga ubudasiba kuko bigira umumaro, bigahindura umuntu nawe agahindura abandi.”

Avuga ko iyi Korari ibarizwa ku Itorero rya ADEPR Gihogwe, Paruwasi ya Gihogwe mu rurembo rwa Kigali, ivugabutumwa ryabo rishingira cyane ku mpinduka izana n’Ijambo ry’Imana ku buzima bw’umuntu.

Ati ” Kandi ikaba ari nayo imufasha gukomeza kuzana impinduka ku bandi aho aba, mu muryango we no mu muryango nyarwanda muri rusange.”

Akomeza avuga ko muri uyu mwaka bafite ibikorwa bitandukanye kandi byose bigamije gukomeza inshingano zo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Ati “Ubu butumwa tubugeza ku bantu bose binyuze mu bihangano by’indirimbo duhanga bigatunganywa mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ndetse n’ibiterane by’ivugabutumwa dutegura, ibitegurwa n’Itorero ndetse n’ibyo dutumirwamo hirya no hino mu gihugu.”

- Advertisement -

Iyi Korari imaze kubaka ibigwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana zihembura imitima ya benshi, izwi kandi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Reba hano indirimbo Gusenga ya Korari Rangurura

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW