Perezida Kagame yaconze ruhago mu kwishimira ko Stade ya Kigali yitiriwe Pelé

Ubusanzwe Perezida Paul Kagame amenyerewe mu kibuga akina Tennis cyangwa basketball, uyu munsi ku wa Gatatu byari amateka, mu ikabutura y’umukara, umupira w’icyatsi kibisi uriho nomero 7, Perezida Paul Kagame yahaye icyubahiro Umwami wa Ruhago, Pelé uherutse gutabaruka.

Kuri Stade yitiriwe Edson Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pele, Perezida Kagame arahatanira umupira na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino

Perezida Paul Kagame wagaragaje ko agifite imbaraga, yakinanye n’ibihanganye bitandukanye, ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ya Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yavuze ko Pelé yahurije isi hamwe, akaba yari umuntu uciye bugufi, ariko wageze kuri byinshi.

Ati “Ni urugero rwiza kuri benshi ku isi kugira ibigwi nk’ibyo. Ibyo bibaha icyizere ko nabo bakora ibikorwa bishobora ku bageza kuri urwo rwego (rw’ikirenga).”

Nyuma y’imikino ku mugoroba Perezi Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gusangira n’abitariye inteko rusange ya FIFA.

Olivier Nizeyimana, Perezida wa FERWAFA yavuze ko kuba u Rwanda rwaratoranyijwe kuberamo Congress ya FIFA, iri kuba ku nshuro ya 73, bikaba bibaye bwa kabiri muri Africa nyuma yo kubera muri Maroc, bigaragaza ko u Rwanda rufitiwe icyizere mu gutegura inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi ku rwego rwo hejuru.

Yavuze ko babishimira FIFA, ndetse ko bitanga icyizere ko Africa na yo igenda ihabwa ijambo, ndetse bikaba bitakiri igitangaza ko mu gihe runaka FIFA yazayoborwa n’umuntu ukomoka muri Africa.

Umwami wa ruhago, Pelé yapfuye ariko umurage we uzahora wibukwa

- Advertisement -
Perezida Kagame yagaragaje ko agifite imbaraga zo gukora siporo

UMUSEKE.RW