RIB yasohoye imyirondoro n’amafoto by’umugabo ushakishwa cyane i Kigali

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rushakisha umugabo witwa SEBANANI Eric bahimba KAZUNGU, uyu akekwaho kwica nabi umugore we.

RIB ivuga ko SEBANANI Eric uzwi nka KAZUNGU, akekwaho kwica umugore we MUREKEYITETO Suzane w’imyaka 34 y’amavuko, agahita atoroka.

Ubu bwicanyi bwabaye tariki 07/03/2023, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu wa Muganza.

Intandaro ni amakimbirane yo mu ngo bari bamaranye igihe kitari gito bafitanye.

Ku wa Kabiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yabwiye UMUSEKE ko muri uriya muryango bigeze kugirana amakimbirane, ariko baza kwiyunga bityo ko batunguwe n’ibyabaye.

Ati “Ni abantu bigeze kugirana amakimbirane kera, baza kuyarangiza, batumira inshuti n’abavandimwe, batumira abantu batandukanye bavuga ko biyunze byarangiye. Twaje gutungurwa n’uko hari umuntu wishe undi.”

RIB ivuga ko ikomeje iperereza mu gihe SEBANANI Erica uzwi nka KAZUNGU agishakishwa ngo agezwe imbere y’Inkiko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko rutazihanganira uwo ariwe wese, uzakora icyaha nk’iki.

- Advertisement -

RIB irasaba abantu kwirinda amakimburane, abo byananiye kuyikemurira bakajya babimenyesha inzego z’ubutabera n’iz’umutekano bitarafata indi ntera iremereye nk’iyo kwicana.

Ubutumwa bwa RIB buvuka “yibutsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome, kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera. Uzabikora wese ntazihanganirwa kandi ntaho azacikira ubutabera, azafatwa ahanwe.”

UBWICANYI ni icyaha gihanwa n’INGINGO ya 107 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, uwo gihamye ahabwa igihano cyo gufungwa burundu.

Nyarugenge: Ukekwaho kwica umugore we arahigishwa uruhindu

UMUSEKE.RW