Abanyamuryango ba Ferwafa batumiwe mu Nteko Rusange

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, bwatumiye abanyamuryango ba ryo mu Nteko Rusange isanzwe iteganyijwe kuba muri Kamena.

Abanyamuryango ba Ferwafa batumiwe mu Nteko Rusange izaba muri Kamena

Hashize iminsi hagaragara ibibazo byinshi mu nzu ireberera umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ariko ahanini bishingira ku mategeko yirengagizw kenshi muri iri shyirahamwe.

Ibibazo bimaze iminsi muri iyi nzu, byatumye bamwe mu bagize Komite Nyobozi barimo uwari umuyobozi, Nizeyimana Mugabo Olivier n’uwari Umunyamabanga we, begura kuri iyi myanya.

Mu gushaka ibisubizo byashyira ibintu ku murongo, Ferwafa yatumiye abanyamuryango ba yo mu Nteko Rusange isanzwe. Biteganyijwe ko izaba tariki 24 Kamena 2023 muri Lemigo Hotel guhera Saa Tatu z’amanywa.

Mu ngingo zizaganirwaho muri iyi Nteko Rusange, harimo n’iyo kuzuzuza inzego za Komite Nyobozi ya Ferwafa ituzuye nyuma y’ubwegure bwa bamwe mu bahoze muri iyi nzu.

Bati “Muri iyi Nteko Rusange isanzwe ya Ferwafa, hazaberamo amatora ku myanya yo kuzuza Komite Nyobozi ya Ferwafa, inzego zigenga ndetse na Komisiyo y’Amatora na Komisiyo y’Ubujurire ku matora.”

Mu bindi bizaganirwaho, harimo kuzirukana bamwe mu Banyamuryango niba ari ngombwa.

Abanyamuryango bifuza gutanga ibitekerezo muri Nteko Rusange, basabwe kubitanga babicishije kuri Email ya Ferwafa, bakabitanga iminsi 20 mbere y’uko tariki 24 Kamena hagera.

Muri Ferwafa hagiye kubamo amatora yo kuzuza inzego

UMUSEKE.RW

- Advertisement -