Indirimbo zirimo iz’Abanyarwanda zikongeza ubusambanyi zakumiriwe i Burundi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itumanaho mu Burundi gishinzwe uko itangazamakuru rikora muri kiriya gihugu [ CNC], cyafashe icyemezo cyo gukumira indirimbo 33 kubera ko zirimo amagambo akururira urubyiruko mu busambanyi.

Amb. Vestine Nahimana uhagarariye CNC yasabye radiyo na televiziyo zo muri iki gihugu kutazongera gucuranga izi ndirimbo

Ni icyemezo cyakumiriye indirimbo zirimo iz’abahanzi b’abanyarwanda ndetse n’abarundi bakunzwe muri kiriya gihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2023, Amb. Vestine Nahimana uyobora CNC yavuze ko izo ndirimbo zigomba guhagarara.

Amb Nahimana yashimangiye ko izo ndirimbo zahagaritswe zihungabanya umuco w’Igihugu cy’u Burundi.

Yongeyeho ko atangazwa n’ibinyamakuru bikora ibihabanye n’umwuga wo gutangaza amakuru bigatambutsa izo ndirimbo.

Yaboneyeho umwanya wo gutangaza izo ndirimbo zakumiriwe mu Burundi, ashimangira ko abazafatwa bazicuranga bazahura n’itegeko kuko rihari kandi rigomba kubahirizwa.

Indirimbo zirimo Ikinyafu, Akinyuma za Bruce Melodie, Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius zahagaritswe.

Izirimo Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Inzoga n’Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, My boo ya Afrique na Mwende ya Natacha ntizemewe ndetse n’izindi.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW