Nishimwe Blaise mu nzira zigana i Burayi

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, na Rayon Sports, Nishimwe Blaise, agiye gusanga umuryango we mu gihugu cy’u Busuwisi.

Nishimwe Blaise agiye gusanga mama we ku Mugabane w’i Burayi

Hashize igihe Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports, yaratandukanye n’uwari umufasha we [mama wa Nishimwe Blaise] biciye mu mategeko.

Nyuma yo gutandukana, mama w’uyu mukinnyi yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi ari naho atuye kugeza ubu.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko mama Blaise aherutse kugaruka mu Rwanda azanywe no gusezerana mu mategeko n’umugabo ukomoka mu Busuwisi bazabana mu buryo bwemewe n’amategeko. Abana be bose bitabiriye ibi birori byagizwe ibanga rikomeye.

Uyu mubyeyi w’abana batatu barimo abahungu babiri [ba Mateso] n’umukobwa umwe, amakuru avuga ko ari muri gahunda zo kujyana abana be bose mu Busuwisi ndetse kubashakira ibyangombwa bisa n’ibyarangiye hasigaye kubajyana. Nta gihindutse aba bazagenda muri uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro za 2024.

Amakuru yizewe avuga ko Nishimwe Blaise, mukuru we na mushiki we ari nawe mfura ya mama we, bidahindutse bazasanga umubyeyi wa bo muri iki gihugu, bakajya gutangira ubuzima bushya.

Nishimwe mbere yo kuza muri Rayon Sports, yakiniraga Marine FC. Ni umukinnyi usigaye ahamagarwa mu Amavubi ariko kuri ubu yabuze umwanya mu kipe ye.

UMUSEKE.RW