America yasabye “u Rwanda guhagarika ubufasha kuri M23”, inabisaba ibihugu bifasha FDLR

Ibiro by’Umuvugizi wa Leta muri America byatangaje ko, Umunyabanga wa leta ya America, Antony J. Blinken yagiranye ikiganiro na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, mu byo baganiriye harimo ubwicanyi bikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

Antony J. Blinken ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi, 2023 ni bwo kuri telefoni yahamagaye Perezida Félix Tshisekedi wa Congo

Amagambo yasubiwemo n’Umuvugizi, Matthew Miller, avuga ko Umunyabanga wa Leta ya America, Antony J. Blinken ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi, 2023 ari bwo kuri telefoni yahamagaye Perezida Félix Tshisekedi wa Congo.

Itangazo rivuga ko baganiriye ku bikorwa bibi, ndetse bibangamiye kiremwa muntu bikomeza kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

Blinken ngo yagaragarije Tshisekedi ko ahangayikishijwe n’abantu bicwa, abakomeretse n’abavuye mu byabo, ndetse n’abandi bagirwaho ingaruka n’ibikorwa bibi.

Itangazo rigira riti “Yavuye ko America yahamagariye u Rwanda guhagarika ubufasha kuri M23, anagaragaza ko hakenewe ko ibihugu byose bigarika ubufatanye na FDLR, n’indi mitwe yitwaje intwaro.”

Blinken na Perezida Tshisekedi banavuganye uburyo byihutirwa ko umutwe wa M23 uva aho wafashe, ugashyira intwaro hasi bigendanye n’ibyemezo byafatiwe i Luanda muri Angola, n’ibikubiye mu myanzuro ya Nairobi.

Umunyabanga wa Leta muri America yagaragaje ko ahangayikishijwe n’imbwirwaruhame, n’imvugo zihembera amacakubiri n’urwango.

Blinken yagaragarije Tshisekedi ko abanye-Congo bikwiye kurekerwa uburenganzira bafite bwo kwigaragambya mu mahoro, bakagaragaza ibyifuzo byabo n’ibyo babona bitagenda.

Leta zunze ubumwe za America zizeje Congo ko zizatera inkunga amatora.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW