Minisitiri Munyangaju Aurore yanyomoje abavuze ko ari mu buroko

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisitiri Aurore Munyangaju Mimosa akurikirana umukino mu kanyamuneza kenshi

Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa byavuzwe ko yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa yagaragaye mu ruhame akurikira umukino wa Basketball muri Lycée de Kigali.

Minisitiri Aurore Munyangaju Mimosa akurikirana umukino mu kanyamuneza kenshi

Ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023 ku mbuga nkoranyambaga, byatangiriye mu migani ko umwe mu bagize Guverinoma w’Umudamu w’Inzobe muremure yaba yafashwe yakira indonke.

Amakuru yavugaga ko ari Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yaba yari afitanye gahunda n’umuntu wari bumuhe indonke bagombaga guhurira kuri Hilltop Hotel iherereye i Remera.

Bivugwa ko mu kuyakira ariko, Minisitiri atasohotse mu modoka ahubwo uwari uzanye iyo ndonke yamusanzemo ariko akaba yari yabanje kubwira inzego bireba ko afitanye gahunda n’uyu muyobozi.

Nyuma y’inkuru zishyushye no kuvugira mu migani byazengurutse ku mbuga nkoranyambaga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahakanye amakuru yose avuga ko rwaba rwamutaye muri yombi kubera iyo ndonke.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru atari yo kandi ko ntacyo uyu muyobozi akurikiranweho ndetse ari ibihuha.

Ati “Nta Minisitiri wafashwe yakira indonke. Ni ibihuha.”

Dr Murangira yakomeje avuga ko nta n’ikindi Minisitiri Munyangaju akurikiranyweho. Bisobanuye ko akomeje akazi ke uko bisanzwe.

Ku mugoroba wo ku wa 23 Gicurasi 2023, muri Lycee de Kigali habereye umukino wa gishuti wahuje NBA Africa Academy n’ikipe ya Espoir BBC yo mu Rwanda ugamije kubaka ubushuti hagati ya NBA Africa na leta y’u Rwanda.

- Advertisement -

Ni umukino kandi witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa bikuraho urujijo ko yaba afunzwe.

Minisitiri Aurore Munyangaju Mimosa yavuze ko kubaka ikibuga cyo muri LDK bikomeje kuzamura abakiri bato mu mukino wa Basketball.

Yagize ati “Ni muri gahunda yo kubaka ibikorwaremezo kugira ngo abana bakiri bato bashobore bashobore kuba babigeraho batishyuye.”

Minisiteri ya Siporo ni imwe muzivugwamo imikorere idahwitse bigira uruhare mu idindira rya Siporo mu Rwanda bamwe ntibatinya no kugaragaza ko hakenewe impinduka kugira ngo isubire ku murongo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW