Umurambo w’umusore wikanze DASSO akiroha muri Nyabarongo warabonetse

MUHANGA: Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabinoni buvuga ko abaturage batoraguye umurambo wa Kagirinka uherutse kwikanga DASSO, akiroha muri Nyabarongo.

Gitifu w’Umurenge wa Nyabinoni, Nsanzimana Védaste yabwiye UMUSEKE ko uyu murambo wabonetse mu mpera z’iki cyumweru gishize.

Nsanzimana yavuze ko uyu muturage yiroshye mu mugezi wa Nyabarongo yikanze inzego zakanguriraga abaturage kwishyura mutuweli y’umwaka utaha.

Avuga ko uyu Kagirinka yabuze kuva kuwa gatatu abari bagiye kwahirira amatungo yabo ubwatsi bawusanga ku nkombe za Nyabarongo.

Ati “Umurambo we bamaze kuwushyingura kuwa 5 w’icyumweru gishize.”

Gitifu Nsanzimana avuga ko uyu mugabo yari afite imyaka 25 y’amavuko.

Ubwo UMUSEKE wakoraga Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Kagirinka, Mayor wa Muhanga Kayitare Jacqueline, yavuze ko amakuru bahawe n’inzego bakorana yahamyaga ko uyu Kagirinka akekwaho ubujura ari nayo mpamvu yahise afata icyemezo cyo kwiroha muri Nyabarongo.

Ngo yatinyaga ko bamufatana ibyo yari amaze kwiba abikuye mu Mudugudu wa Gashorera mu Murenge wa Nyabinoni ashaka kubyambukana hakurya mu Karere ka Ngororero.

- Advertisement -

Icyo gihe yagize ati “Muri ubwo bujura bamukekaho yashatse gucikira mu Karere ka Ngororero, ariko hafi y’ikiraro cya Nyabarongo aho bita kwa Bourget, ahabona inzego za DASSO zirimo gukora ubukangurambaga kuri mutuweli y’umwaka utaha arabikanga yiroha muri Nyabarongo batangira kumushakisha.”

Avuga ko ayo makuru y’uko yiroshye muri Nyabarongo atazi koga, bayabwiwe n’abo bari kumwe na bo bakekwaho ubujura, bo muri Ngororero bo, bagerageje kumwogana biranga arabacika.

Mayor Kayitare yavuze ko mu byo uriya musore yibye harimo intama ya nyina umubyara, yagurishije mu isoko rya Rusuri hakaba n’ihene y’umuturanyi wabo na telefone yibye.

Yavuze kandi ko yari aherutse gutema umuntu amuca agatoki, ndetse akaba hari uwo yari aherutse kurisha imbwa yagendanaga.

Mayor Kayitare yavuze ko izo nzego za DASSO zitigeze zimenya ko hari abantu biroshye muri Nyabarongo, kuko iyo zijya kubimenya ziba zaratanze raporo uwo muntu agashakishwa hakiri kare.

Uyu Muyobozi avuga kandi ko ayo  makuru bahawe n’izo nzego avuga ko uyu Kagirinka yagororewe IWAWA, ariko ntiyacika ku ngeso z’ubujura bamushinja.

Icyo gige Mayor wa Muhanga yavuze ko kwiroha muri Nyabarongo atari cyo gisubizo yari gufata atazi koga.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga