Umugeni araruhutse- Korali Rangurura yahumurije abashenguwe n’urupfu rwa Past Théogene

Korali Rangurura yo muri ADEPR Gihogwe mu Rurembo rwa Kigali iherutse gukora indirimbo bise “Umugeni araruhutse” igamije guhumuriza no guha ibyiringiro umuntu wese wabuze uwe wakoreraga Imana, yahumurije abari mu gahinda kubera urupfu rwa Pasiteri Niyonshuti Théogene.

Urupfu rw’Inzahuke rwashenguye imitima ya benshi

Mu gitondo cyo ku wa 23 Kamena 2023 nibwo inkuru y’uko Pastor Théogene yitabye Imana yasakaye aho yazize impanuka yakoze ubwo yavaga mu gihugu cya Uganda agaruka mu Rwanda aho yari yagiye mu kazi k’ivugabutumwa.

Ni urupfu rwashenguye imitima ya benshi bakundaga uyu mukozi w’Imana wari uzwi mu ivugabutumwa rihindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye.

Korari Rangurura iherutse gukorana nawe igiterane bari batumiwemo mu Karere ka Rulindo ivuga ko yababereye umugisha, abantu benshi bakira Yesu.

Si aho gusa kuko Pasiteri Théogene wari uzwi ku kazina k’Inzahuke yakoreshaga kandi akitabira ibiterane byinshi mu nsengero zitandukanye by’umwihariko ibigamije kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda.

Kwizera Simeon, Perezida wa Korali Rangurura yo muri ADEPR Gihogwe yabwiye UMUSEKE ko Pasiteri Théogene yatangaga ubutumwa bwiza budaheza kandi nta mupaka.

Ati “Pasiteri Théogene yari umukozi w’Imana wari impano ikomeye ku Itorero ry’Imana ndetse n’Abanyarwanda muri rusange. Yavugaga ubutumwa bwiza budaheza kandi nta mupaka.”

Yavuze ko Isi ikeneye abantu nka Pasiteri Théogene bigisha umuntu ijambo ry’Imana ariko bakanamufasha kuzana impinduka mu buzima bwe.

Ati “Uwanywaga ibiyobyabwenge akabireka, uwari warabaswe n’izindi ngeso ziganisha ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi mu kaga agahindukira agafatanya n’abandi kwiyubaka no kubaka Itorero n’igihugu.”

- Advertisement -

Yunzemo ko nta magambo yasobanura neza uruhare rwa Pasiteri Théogene n’umumaro we mu guhumuriza Abanyarwanda no kuremamo ibyiringiro abihebye.

Yagize ati “Tumwifurije kuruhukira mu biganza by’Imana yakoreye, imirimo ye iramukurikiye kandi izanakomeza kuvuga ubutumwa. Imana idufashe Itorero n’igihugu haboneke benshi bafite iyerekwa nk’irye, umurage we ntuzazime. Ivugabutumwa rihindura abantu mu buryo bwuzuye niryo rikenewe muri ibi bihe.”

Indirimbo “Umugeni araruhutse” ya Korali Rangurura ishushanya inzira y’umuntu w’imico myiza kuva akivuka kugeza avuye mu mubiri akajya aho aruhukira ategereje ingororano Imana izaha abayubashye mu Isi.

Korali Rangura yo muri ADEPR Gihogwe yahumurije umuryango wa Nyakwigendera, Itorero n’Inshuti muri iyo ndirimbo “Umugeni araruhutse”.

Hari aho igira iti “Izahanagura amarira yose ku maso yacu, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kurira, gutaka ntibizibukwa.”

Pasiteri Niyonshuti Théogene yari umushumba muri Paruwasi ya ADEPR Kamuhoza mu Itorero rya Muhima.

Asize umugore Uwanyana Assia n’abana bane babyaranye ndetse n’abandi benshi bareraga biganjemo abo yakuye mu buzima bwo ku muhanda.

Reba Indirimbo Umugeni araruhutse ya Rangurura Choir ADEPR Gihogwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW