Bakumbagara ku makoma- mu mudugudu wa Gakamba ubuzima burakakaye

Ni umudugudu wo mu Kagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, wubakiwe imiryango 25 yararaga aho bwije, imyaka itatu igiye kwihirika bazisonzeyemo kubera kutagira aho guhinga, cyangwa indi nkunga bahabwa.
Ntibagira uburyamo, bakumbagara ku makoma y’insina
Ni inzu zubakishijwe amatafari ya rukarakara, zimwe muri zo zatangiye gusenyuka kubera ko zubatwse mu buryo busondetse, gusa abaturage ngo barazishimye cyane.
Aba baturage bavuga ko usibye kutagira icyo bashyira mu nda, ntibagira ibiryamirwa bamwe barara bakumbagurika ku makoma y’insina.
Bamwe mu bana babo baciye ukubiri n’ishuri birirwa bakina mu muhanda abandi bajya gusabiriza, ngo intandaro ni ukubura amikoro arimo imyambaro ndetse n’amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri.

UMUSEKE wahinduye amazina y’abo baturage kuko bavuga ko iyo bavuganye n’itangazamakuru abayobozi babamerera nabi.

Uwo twise Uwiduhaye yagize ati “Rwose ndishimye cyane, Leta yarakoze kumpa inzu, gusa ubuzima burenda kuncika kubera imibereho mibi.”

Uyu mubyeyi uvuga ko abana n’indwara zidakira hari ubwo anywera imiti mu nda nsa, agahwera ku bw’amahirwe akagarura agatege.
Yagize ati “Aho badutije imirima harimo urugendo rw’amasaha atatu kugenda n’andi yo kugaruka, abashoboye bajyaga guhinga none izuba ryatumye ntacyo basarura.”
Uwiswe Munganyinka avuga ko inzu zatangiye gusenyuka ndetse no kubona ifunguro ari imbonekarimwe.
Yagize ati “Abana bo ibyo kwiga bifatwa nko kurangiza umuhango, iyo bagiye kw’ishuri buracya bakirukanwa babuze ubwishyu.”
Asaba ko Leta yabagoboka bakabona inkunga y’ibyo kurya by’umwihariko bagafashwa kwigobotora imibereho mibi by’igihe kirambye.
Undi nawe avuga ko kubera ubuzima bukakaye barimo basuzugurwa muri sosiyete ngo hari ababahimbye amazina abatera ipfunwe.
Yagize ati “Turasuzugurika muri sosiyete cyane, turahohoterwa, abana ndetse n’abadamu b’abaturanyi baherutse kujya kuvoma ahitwa muri Mukoma bakorerwa urugomo, barakubitwa, kuko nta jambo ryo kuvuga tugira turaceceka tugatuza.”
Bavuga ko inzego z’ibanze zirimo ubuyobozi bw’Umudugudu n’Akagari bubatoteza ngo hari ubwo babagezaho ibibazo bakabuka inabi.
Uyu yagize ati “Bakatubwira ngo muceceke ibibazo byanyu kuko nta n’igiceri muzahabwa, abanyamakuru muregera bazabakemurire ibibazo.”

Basaba ko abagifite imbaraga bahabwa imirimo bahemberwa izwi nka VUP abakuze bagahabwa inkunga y’ingoboka nk’abandi Banyarwanda.

Basaba kandi kweregezwa amazi ndetse n’amapoto amaze igihe ashinze akoherezwamo umuriro kuko yabaye nk’umutako.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Euphrem yabwiye UMUSEKE ko iyo habonetse ubushobozi bafasha abo baturage bari mu mibereho mibi.
Gitifu Sebarundi ahamya ko ubufasha baherezwa budahagije ariko iyo hari ufite ikibazo cyihariye yegera ubuyobozi bakagira uko bamugenza.
Yagize ati “Iyo Umuntu agize ibibazo bye byihariye aratugana agafashwa mu nkunga y’abatishoboye kimwe nk’abandi, ndetse bari muri gahunda ya Leta yo kurwanya ubukene, abenshi bari muri VUP n’abandi bunganirwa mu bundi buryo.”
Yavuze ko iyo igihe cy’ihinga kigeze batizwa ibibaya bya Leta n’ibisambu bidahinze kugira ngo babashe kwigobotora inzara.
Mu mvugo idatanga icyizere cyo kugobokwa, Sebarundi asaba aba baturage kugira uruhare mu iterambere ryabo ndetse no kubungabunga inzu bahawe.
N’ubwo Gitifu Sebarundi avuga ngo barafashwa, bo bavuga ko basa nk’abashyizwe mu kato kuko bahawe gasopo yo kuvuga ibibazo bafite kuko ngo bisiga isura mbi Umurenge n’Akarere.
Abatujwe muriuyu mudugudu barasaba guhabwa amazi n’amashanyarazi

Bashima Leta yabahaye inzu bagasaba ko yabagoboka bakabona ibyo kurya
Imwe mu miryango yamaze kwangirika
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera