Hamenyekanye abahanzi bazatarama hatangwa ibihembo bya Diva Beauty Awards

Abahanzi Nyarwanda barimo Alyn Sano, Khalfan Govinda, Sintex, Young Grace na Buchaman nibo bazasusurutsa abantu bazitabira ibirori byo guhemba abahize abandi mu by’ubwiza byiswe Diva Beauty Awards.

Abahanzi batanu n’aba Djs babiri nibo bazasusurutsa abazitabira itangwa ry’ibihembo bya Diva Beauty Awards

Biteganyijwe ko umunsi wo guhemba abahize abandi mu bari bahatanye bizaba taliki ya 29 Nyakanga 2023 bibere muri Mundi Center iherereye Rwandex ahasanzwe habera ibitaramo bitandukanye.

Diva Beauty Awards igiye kuba ku nshuro ya mbere, aho hazahembwa abakora akazi kajyanye no gukora ibintu by’ubwiza mu Rwanda nko kogosha, gusiga inzara, gukora tatouage, gusiga abakobwa ibirungo byo ku ruhu n’ibindi.

Ku nshuro ya mbere hazatangwa ibihembo ku wa mbere muri buri cyiciro habeho no guhemba ukunzwe kurusha abandi uzanahabwa ibindi bihembo harimo no kuzakorana n’izindi Company zamamaza ibikorwa by‘ubwiza.

Ku munsi wo gusoza icyo gikorwa hazaririmba abahanzi Nyarwanda bakunzwe barimo Alyn Sano uheruka gushyira hanze Album yitwa Urumuri. Azafatanya n’abandi barimo Sintex nawe uheruka gusohora indirimbo yitwa ‘Ye Ye Ye‘.

Abandi bazaririmba ni Young Grace, n’abaraperi Khalfan na Buchaman.

Kuri uwo munsi ntabwo hazaba ari ibyo birori gusa kuko hazaba hari na Red Carpet aho buri muntu wese uzitabira azayinyuraho akabasha kwifotoza ndetse no kuganira n’itangazamakuru.

Abandi bazasusurutsa abazitabira ibyo birori hazaba harimo Dj Brianne afatanyije na Dj Clara.

Ibi birori biteganyijwe ko bizatangira ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba. Kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu ahasanzwe, ibihumbi 10frw mu myanya y’icyubahiro hamwe n’ibihumbi 100frw ku meza y’abantu batanu.

- Advertisement -

Uko watora uwo ushyigikiye https://watch.rw/voting/diva-beauty-award

Alyn Sano ni umwe mu bahanzi bazaririmba hatangwa ibihembo bya Diva Beauty Awards
Dj Brianne nawe azaba ari kuvanga imiziki
Umuraperi Khalfan nawe azasusurutsa abazitabira
Sintex ufite indirimbo nshya ari mu bazaririmba hatangwa ibihembo