Korea ya Ruguru yarashe igisasu rutura nyuma yo guterana amagambo na America

Korea ya Ruguru yarashe igisasu cyambukiranya imigabane (intercontinental ballistic missile, ICBM), nk’uko byemejwe n’abayobozi b’Ubuyapani na Korea y’Epfo.

Korea ya Ruguru ikunze kurasa biriya bisasu biremereye igaragaza ko idashyigikiye ko America ikorana imyitozo ya gisirikare na Korea y’Epfo

Icyo gisasu cya missile irasa kure cyamaze isaha mu kirere, kiza kugwa mu mazi aherereye ku ruhande rw’Ubuyapani mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Ubutegetsi bwa Korea ya Ruguru bwari bwabanje guterana amagambo na America buvuga ko buzihimura ku bushotoranyi bw’indege z’ubutasi za America zavogereye ikirere cya Korea ya Ruguru.

Korea ya Ruguru yatangaje muri iki Cyumweru ko izahanura bene ziriya ndege za America.

America yo ivuga ko biriya birego bidafite ishingiro, ko indege za gisirikare zari mu kazi k’umutekano (patrols) kandi kemewe n’amategeko mpuzamahanga.

Umwuka mubi wongeye gututumba mu gace Korea zombi zirimo nyuma yahoo Korea ya Ruguru yongeye kubura ikorwa n’igeragezwa cya missile.

America na Korea y’Epfo bikunze gufatanya mu myitozo ya gisirikare bikarakaza Korea ya Ruguru, avuga ko izongera ibikorwa byo kurasa missile no gukora intwara zikomeye.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Korea ya Ruguru muri uyu mwaka yarashe ibisasu bya missile, inagerageza kohereza mu kirere icyogajuru kigamije ubutasi ariko ntibyayikundira.

Muri Mata 2023 Korea ya Ruguru yavuze ko yagerageje igisasu cyambukiranya imigabane ICBM gikomeye kuruta ibindi ifite.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatatu abayobozi bo mu Buyapani no muri Korea y’Epfo bahise batangaza ko Korea ya Ruguru yarashe igisasu bikimara kuba.

Kiriya gisasu kikiri mu kirere, abayobozi ba biriya bihugu bavuze ko gishobora kuba ari missile yambukiranya imigabane.

Mu kwezi kwa Gatandatu Korea ya Ruguru yari yarashe igisasu kigera kure itanga gasopo ku myitozo ya gisirikare ihuza America na Korea y’Epfo.

Ibisasu bya missile byitwa ICBM bihangayikishije America kuko Korea ya Ruguru ibaye ibifite bishobora kuraswa bikagera ku butaka bwa America.

BBC

UMUSEKE.RW