Umunyeshuri wo mu yisumbuye yatsindiye miliyoni izatangwa na Radio Power FM

Radio POWER FM yumvikana kuri 104.1 yatangaje ko Alcade Kanamugire ari we watsinze irushanwa ryitwa 90 Days 1 Million Music Challenge.

Alcade Kanamugire yarushije abandi bose bakurikiye iriya Radio

Iri rushanwa ni icyiciro cya mbere, Alcade Kanamugire yarushije abandi bose bakurikiye iriya Radio akaba azahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

90 Days 1 Million Music Challenge ni irushanwa risuzuma ubumenyi abumva radio bafite mu gutahura amazina y’indirimbo, aho mu munota umwe bakina indirimbo nyinshi, abumva radio bakavuga uko zitwa “title”.

Mu gihe cy’amezi atatu iri rushanwa ryari rimaze riba, 104.1 POWER FM yatangaje ko ryatwawe na Alcade Kanamugire ubusanzwe wiga mu mashuri yisumbuye.

Uyu musore ukiri muto yatunguye abumva Radio, kandi anatungura akanama nkemurampaka kemeje ko ari we watsinze.

Joe Rugambwa umwe mu bayobozi ba Radio POWER FM yagize ati “Twishimiye guha igihembo Alcade Kanamugire, umwana muto wiga mu mashuri yisumbuye, akaba ari we wa mbere wegukanye irushanwa 90 Days 1 Million Music Challenge.”

Alcade Kanamugire yavuze ko amafaranga azahabwa azamufasha guteza imbere impano afite mu muziki, no gukomeza kwiga neza amashuri ye.

Uyu musore yavuze ko azakomeza kwitabira n’andi marushanwa azategurwa n’iyi Radio.

104.1 POWER FM ivuga ko ku bayumva izakameza gutegura ibindi byiciro by’iri rushanwa 90 Days 1 Million Music Challenge.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’iyi radio bwasabye abafite impano mu muziki n’urubyiruko gukomeza kuryoherwa n’ibiganiro byabo.

104.1 POWER FM ni imwe mu zikunzwe kandi zitaye ku iterambere ry’umuziki, no kugira ibiganiro bifasha Abanyarwanda kwishima.

UMUSEKE.RW