Ruhango: Urujijo ku nyubako za Leta zatijwe umushoramari mu gihe cy’imyaka 30

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango Gasasira Rutagengwa Jeróme yasobanuye inyungu Akarere gafite zo gutiza Umushoramari Inyubako za Leta.

Imwe mu Nyubako y’Akarere yatijwe Umushoramari

Hashize igihe kijya kungana n’umwaka Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango ifashe icyemezo cyo gutiza Umushoramari ugiye kuhatangiza Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo Inyubako za Leta, mu gihe cy’imyaka 30.

Muri izo nyubako harimo Ikigo cy’Urubyiruko gishya cyubatswe n’Akarere (Ruhango Ikeye Side View) cyari kigamije guha akazi Urubyiruko.

Hari kandi icumbi ryahoze ari iry’abayobozi mu myaka yashize, hakaba na biro abakozi b’ Umurenge wa Ruhango bakoreragamo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jeróme yabwiye UMUSEKE ko batije izo nyubako umushoramari kugira ngo zikoreremo Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo kuko Kaminuza 2 bari bafite muri uyu Mujyi zabanje gufungwa basuzumye basanga Umujyi ugiye gusubira inyuma.

Ati “Igihe twafashe iki cyemezo cyo gutiza Umushoramari izi nyubako, Kaminuza y’i Gitwe n’Indangaburezi zari zifunze.”

Gasasira avuga ko hari n’ishami rya Kaminuza ya Kibogora ryagombaga gutangizwa uwo mushinga ukaba utarashyirwa mu bikorwa kugeza ubu.

Ati “Iriya ni inyungu abantu basangiye kuko Umushoramari agomba kunguka ku ruhande rumwe, abaturage nabo bakabona inyungu ku rundi ruhande.”

Uyu muyobozi avuga ko muri gahunda ya Leta y’u Rwanda harimo guteza imbere abikorera.

- Advertisement -

Ati “Ibyo twakoze dutiza umushoramari inyubako za Leta twabanje kubitekerezaho tugisha Inama Inzego zitandukanye.

Inzu abarimu bazacumbikamo ni izo abaturage barituriye, ibiryo abanyeshuri bazahafatira bizaba byavuye mu musaruro w’abahinzi bacu hano mu Ruhango.”

Gasasira avuga ko bagize amahirwe bakabona undi mushoramari ufite umushinga wo gutangiza Kaminuza, bigahurirana nuko hari izindi nyubako za Leta, batazuyaza kuzimutiza.

Perezida w’Inama Njyanama yongeyeho ko icyemezo cyo gutiza uyu mushorami inyubako bakigejeje kuri Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kuko ariwe ufata umwanzuro wa nyuma ubu akaba yaramaze kucyemeza.

Yavuze ko imyaka 30 batije uyu mushoramari izo nyubako zizatuma amafaranga yashoye ayagaruza zikongera gusubizwa Akarere.

Hari bamwe mu batuye aka Karere bibaza ukuntu inyubako za Leta zingana gutya zatizwa Umuntu ku giti cye, nta kiguzi atanze cyangwa bazimutize iyo myaka yose ku buntu kandi nta migabane Akarere gafitemo, bikagera nubwo bimura Umurenge ukajya gukorera ahandi.

Abavuze ibi batanze urugero rw’aho isoko rya Muhanga ryubatse, ndetse na Gare kuko hari imigabane Akarere kashyizemo.

Bakavuga ko Njyanama itabanje gushishoza mbere yo gufata iki cyemezo.

Inyubako nshya yatijwe Umushoramari Akarere gaherutse gutaha yuzuye itwaye arenga miliyoni 800 y’u Rwanda.

Umurenge wa Ruhango ukorera mu nyubako Polisi y’igihugu isanzwe ikoreramo.

Inyubako ya 2 Umurenge wa Ruhango wakoreragamo ubu yatijwe Uwikorera mu gihe cy’imyaka 30
Inyubako ya 3 yatijwe Umushoramari

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/Ruhango