APR yiyunze n’abafana itsinda Musanze yari yarigize intakoreka

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yabonye amanota atatu y’ikirarane cy’umunsi wa Gatatu wa shampiyona, yakuye ku kipe ya Musanze FC yari itaratsindwa kuva shampiyona yatangira nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.

Ni umukino watangiye Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kuri Kigali Pelé Stadium, witabirwa n’abafana baringaniye ariko ubwiganze bwari ubw’abakunzi ba APR FC.

Ikipe y’Ingabo yaje gukina uyu mukino, idafite Nshimirimana Ismaël Pichu na Sharaf Eldin Shaiboub Ali kubera impamvu z’imvune bafite.

Ni umukino utagoye APR FC kuko ku munota wa munani Ruboneka Jean Bosco yafunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Mugisha Gilbert.

Ntibyatinze kuko munota wa 18, ikipe y’Ingabo yongeye guhagurutsa abakunzi ba yo ku gitego cyari gitsinzwe na Victor Mbaoma Chukwuemeka ku mupira uteretse yateye ugana mu izamu maze Modou ananirwa kuwukuramo.

Musanze FC itahiriwe n’umugoroba w’uyu munsi, yagowe cyane n’abakinnyi barimo Mugisha Gilbert ndetse Niyibizi Ramadhana wakinaga inyuma ya rutahizamu Victor Mbaoma.

Ubusanzwe iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Musanze, kenshi mu busatirizi iba icungira kuri Peter Agblevor ariko kuri uyu mugoroba yagowe na Niyigena Clément wakinaga mu mutima w’ubwugarizi bw’ikipe y’Ingabo.

Abakinnyi barimo Ntijyinama Patrick na Kakule Mugheni Fabrice, ntibari beza kuri uyu munsi, cyane ko bagowe cyane na Ruboneka Bosco na Taddeo Lwanga, byanatumye igice cya Mbere kirangira APR FC iri imbere n’ibitego 2-0.

Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, ariko ba myugariro b’impande zombi bari bahagaze neza.

- Advertisement -

Musanze FC yahinduye uburyo, imipira myinshi ikajya iyicisha kuri Nicholas Ayomide ku ruhande rw’ibumoso ariko Ombolenga akomeza kumubera ibamba.

Ikipe y’Ingabo yakomeje gushaka igitego cya Gatatu ibicishije kuri Kwitonda Alain na Mugisha Gilbert, ariko Muhire Anicet wayoboraga ubusatirizi bw’ikipe y’i Musanze, yari yakosoye amakosa bakoze mu gice cya Mbere.

Mu gushaka ibisubizo bindi, umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthène, yakoze impinduka ku munota wa 60, ashyiramo Munyurangabo Léonidas wasimbuye Nicholas Ayomide.

Ku munota wa 80, umutoza Thierry Froge yakoze impinduka akuramo Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma, basimburwa na Nshuti Innocent na Apam Assongwe ukina ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi.

Ku munota wa 81, APR FC yongeye gukora impinduka, ikuramo Ishimwe Christian wasimbuwe na Niyomugabo Claude bakina ku mwanya umwe.

Ikipe y’i Musanze yakomeje gushaka uko yakwishyura ibitego yari yatsinzwe ari na ko ikora impinduka zitandukanye, iza kubona igitego ku munota wa 88 cyatsinzwe na Tuyisenge Pacifique wari wagiye mu kibuga asimbuye.

Iminota icumi ya nyuma y’umukino, Musanze FC yayikinnye neza ndetse byanashobokaga ko yabona ikindi gitego cyo kwishyura ariko Niyigena na bagenzi be bari bahagaze neza mu bwugarizi.

Umukino warangiye, APR FC, itahanye amanota atatu imbumbe ku bitego 2-1 ndetse biyihesha gufata umwanya wa Kabiri n’amanota icumi n’ibitego bitatu izigamye inyuma ya Musanze FC ifite icumi n’ibitego bine izigamye.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC XI: Pavelh Nzdila, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Ishimwe Christian, Ombolenga Fitina, Taddeo Lwanga, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca, Niyibizi Ramadhan na Victor Mbaoma.

Musanze FC XI: Modou Jobe, Muhire Anicet, Bakaki Shafik, Nkurunziza Félicien, Nduwayo Valeur, Kwizera Trésor, Kakule Mugheni, Ntijyinama Patrick, Mathaba Lethabo, Nicholas Ayomide na Peter Agblevor.

Uyu munsi Peter Agblevor yabuze igitego ahubwo atahana ikarita y’umuhondo
Ntijyinama Patrick wa Musanze FC, ntiyari mu bihe bye byiza
Ni umukino utagoye ikipe ya APR FC
Abakinnyi ba Musanze FC babanjemo
Abakinnyi babanjemo kuri APR FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW