Pep yabuze ayo acira n’ayo amira kuri Ballon d’Or

Umunya-Espane, Pep Guardiola akaba umutoza wa Manchester City mu Bwongereza yabuze uruhande ahengamiraho kuri Ballon d’Or ihanganiwe na Erling Haaland atoza na Lionel Messi yatoje.

Muri iyi minsi imwe mu nkuru ishyushye iri kugarukwaho mu Isi ya Ruhago ni igihembo cya Ballon d’Or gihabwa umukinnyi Mwiza wa ruhago ku Isi , kiri kubura iminsi icumi ngo gihabwe uwarushije abandi mu mwaka w’imikino 2022-2023.

Abatoza batandukanye iyo bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru babazwa uruhande bahagazeho hagati ya Lionel Messi na Erling Braut Haaland bombi baza imbere y’abandi mu guhabwa amahirwe.

Ubwo Pep Guardiola yari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino wa Brighton and Hove Albion, yabajijwe kuri we umukinnyi abona ko ukwiriye gutwara umupira wa Zahabu, maze Pep abura uruhande ajyaho hagati ya Messi afata nk’umukinnyi wa mbere yatoje na Erling Haaland atoza ubu.

Pep mu magambo yuzuyemo kutagira uruhande ajyayo yagize ati “Erling Haaland akwiye kuyegukana (Ballon d’Or). Twatwaye ibikombe bitatu, icya shampiyona, FA Cup na Champions League. Kubera ko yatsinze ibitego 52, ariko birumvikana ko Messi umwaka we w’imikino wari mwiza kuko yatwaye Igikombe cy’Isi. Navuga ngo baragikwiye bombi.”

N’ubwo Pep avuga uko ariko, amakuru aturuka mu binyamakuru avuga ko Lionel Messi yamaze gutwara Ballon d’Or kuko ngo n’abanyamakuru ba France Football iyitegura bamusuye i Miami bagafata ikiganiro kizatambutswa mu birori ku tariki 30 Ukwakira.

Messi abitse igikombe cy’Isi giheruka
Erring Haaland yegukanye ibikombe bitatu mu mwaka ushize w’imikino

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW