Umukozi w’Imana Apôtre Yongwe arafunzwe

Umukozi w’Imana, Harerimana Joseph wamamaye nka Apôtre Yongwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yatangaje ko Apôtre Yongwe yafashwe ku wa 1 Ukwakira 2023.

Yavuze ko Harerimana akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ni icyaha Dr Murangira atasobanuye uko Apôtre Yongwe yagikoze mu kwirinda ko byaburizamo iperereza rigikorwa.

Yagize ati ” Ibimenyetso biracyari gukusanywa kugira ngo dosiye ye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Harerimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe kuri ubu afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Apôtre Yongwe yumvikanye kenshi asaba abifuza ko abasengera kumuha amaturo maze bakabona umugisha w’Imana.

Yigeze guhishura ko ayo maturo ariyo amutunze anicuza icyatumye atayarya mbere hose none “Kigali ikaba igeze hakurya ya Nyabarongo”.

Ku mbuga nkoranyambaga bamaze igihe bijujuta basaba RIB ko Apôtre Yongwe n’abandi bivugwa ko bashuka ab’intege nke bitwikiriye ijambo ry’Imana, bagamije kubacucura utwabo ko bafatwa.

- Advertisement -

Hari kandi amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko Apôtre Yongwe afitanye ibibazo n’abo bakorana ubushabitsi butandukanye.

Hari andi makuru UMUSEKE ufite avuga ko Apôtre Yongwe yagiranye ibibazo na ny’iri inzu televiziyo ye yitwa “Yongwe Tv” ikoreramo kubera kutishyura ubukode.

Biravugwa kandi ko Abanyamakuru akoresha n’abo yakoresheje mu bihe bitandukanye bamureze muri RIB kubera kubambura.

RIB yibukije Abaturarwanda ko bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi kandi bakirinda ibintu byose bishobora gutuma bagirana ibibazo n’amategeko.

Icyo amategeko avuga ku cyaha Yongwe akekwaho…

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie), giteganywa n’ingingo y’174, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’Uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Apôtre Yongwe arafunzwe

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW