Biciye mu mukino uzahuza Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo na Inter Miami ikinamo Lionel Messi, ibi bingange byombi bigiye kongera gukorana mu ntoki.
Hashize imyaka myinshi muri ruhago y’Isi, hayoboye ikiragano cya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo. Aba bombi ni bo bamaze igihe basimburana mu guhabwa ibihembo binini ku Isi.
Ni na yo mpamvu, amazina ya bo agikomeje kubyazwa umusaruro n’amakipe bakinira. Umwe yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, undi ku Mugabane wa Aziya.
Mu rwego rwo kongera gushimisha abakunzi ba Messi na CR7, hateguwe umukino wiswe ‘The Last Dance’. Ugereranyije mu Kinyarwanda wavuga ko ari ‘Imbyino ya nyuma.’
Uyu mukino uzakinwa tariki ya 17 Gashyantare 2024. Uzahuza Al Nassr yo muri Arabie Saoudité ikinamo Cristiano Ronaldo na Inter Miami ikinamo Messi yo muri Leta Zunze Ubumwe. Uyu mukino uzabera i Riyadh muri Arabie Saoudité.
Messi yahesheje ibikombe byinshi ikipe ya FC Barcelona ndetse ni we ubitse Ballon d’Or nyinshi ku Isi. CR7 nawe yahesheje byinshi Manchester United na Real Madrid yo muri Espagne.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW