APR yatanze umucyo ku makimbirane avugwa mu bakinnyi n’umutoza

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, yashimangiye ko nta makimbirane ari hagati y’umutoza mukuru w’iyi kipe, Thierry Froger ndetse n’abakinnyi atoza nk’uko bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe y’Ingabo.

Hashize iminsi havugwa kudahuza hagati y’Umufaransa Thierry utoza APR FC na bamwe mu bakinnyi barimo  Umunya-Sudan, Sharaf Ali Shiboub Abderlahman na myugariro ukomoka muri Cameroun, Bindjeme.

Impamvu abavuga ibi baheraho, ni uko aba bakinnyi bombi bafatwa nk’inkingi za mwamba muri iyi kipe y’Ingabo, badaheruka gushyirwa mu bakinnyi bifashishwa ku mikino ya shampiyona iyi kipe imaze iminsi ikina.

Agaruka ku makimbirane amaze avugwa muri iyi kipe, Chairman, Lt.Col Karasira Richard, yayahakanye yivuye inyuma ndetse ashimangira ko ayo makimbirane avugwa aramutse ahari, aba bakinnyi bakabaye barirukanywe n’umutoza ariko atigeze abikora.

Ati “Ibyo muvuga by’amakimbirane sinzi aho abantu babivana. APR ifite abanyamahanga umunani hagomba gukina batandatu, ni ibyo. Hari babiri bazicara hanze ubikunda utabikunda. Kwicara hanze ni ukubera uko witwaye mu myitozo, ni ukubera muri uwo mwanya ikibazo ufite.”

“Uvuze amakimbirane ubwo ntibaba bakora n’imyitozo kuko umutoza yakwirukana, kuba witoza ntagukinishe ubwo hari haba hari impamvu, ni amahitamo ye, na we uje ushobora gukinisha kanaka ukareka kanaka.”

Uyu muyobozi yakomeje yongera gushimangira ko umutoza Thierry Froger, azasoza amasezerano ye y’umwaka umwe afite mu kipe y’Ingabo, cyane ko anayoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 30 mu mikino 14 imaze gukinwa.

Ubuyobozi bwa APR FC bwahakanye amakuru avuga ko muri iyi kipe harimo amakimbirane
Umutoza Thierry Froger nta makimbirane afitanye n’abakinnyi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -