Karisimbi Ent Awards 2023: Bwiza yegukanye ibihembo bibiri, Senderi ahacana umucyo

Eric Senderi, Bwiza, Alex Muyoboke, Tasha The Dj na Yago ni bamwe mu byamamare byegukanye ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards 2023 bitegurwa na Sosiyete ya Karisimbi Events.

Ni ibihembo bitangwa mu rwego rwo gushimira abanyamuziki n’abakora mu zindi nzego zitandukanye bitwaye neza buri mwaka.

Ibi birori byari biyobowe na MC Nario byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye, byabaye ku wa 16 Ukuboza 2023 bibera muri ONOMO Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Mugisha Emmanuel uyobora Karisimbi Events, yavuze ko  ibi bihembo bigamije guha agaciro ibikorwa by’abahanzi n’abateza imbere uruganda rw’imyidagaduro.

Yagize ati ” Turashimira abagira uruhare mu guteza imbere imyidagaduro, ni iby’agaciro kuri Karisimbi Events kuba abantu baje kudushyigikira.”

Umuhanzikazi Bwiza yegukanye ibihembo bibiri birimo icya Album y’umwaka n’igihembo cy’umuhanzikazi wahize abandi muri 2023.

Alex Muyoboke wari witabiriye ibi birori yegukanye igihembo cya Manager w’abahanzi w’ibihe byose ni mu gihe Uhujimfura Claude yabaye Manager w’abahanzi wahize abandi muri 2023.

Serge Dior na Ange Mitsu begukanye igihembo cy’abahize abandi mu kuririmba Karaoke.

Inzu ikorerwamo ibikorwa by’imyidagaduro (Most Entertainment view of the Year) yabaye Shooters Lounge.

- Advertisement -

Mu cyiciro cy’itsinda ribyina Kinyarwanda cyegukanywe n’Inyamibwa Cultural Troup.

Bar Manager w’umwaka yabaye uwitwa Danny naho Chef Innocent Rutayire ahiga bagenzi be bari bahatanye.

Senderi Hit wavuze ko afite ibikorwa byinshi n’indirimbo zizanyeganyeza abanyarwanda mu matora y’umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ya 2024, yegukanye igihembo cy’umuhanzi uhiga abandi ku rubyiniro.

Rifi Fashion Agency yegukanye igihembo cy’inzu y’imideli yahize izindi naho Abayisenga Solange ahigika abandi banyamidelikazi bari bahatanye.

Aisha Inkindi uzwi mu ruhando rwa Filime nyarwanda yegukanye igihembo cya “Best Female Host” mu cyiciro cy’abagabo gitwarwa na Pattycope.

Tasha The Dj yegukanye igihembo cy’umu Dj uri kuzamuka neza, Selekta Daddy atwara icy’umu Dj wo mu Ntara, Dj Fabolous na Dj Kenny nabo barahembwa.

Umuhanzi Yago uri mu myiteguro yo kumurika Album yise “Suwejo” yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya.

MC Nario, Mc Brian na Mc Rutahintare bahembwe nk’abasangiza b’amagambo bahize abandi mu byiciro bakoramo.

Hahembwe kandi abarimo Umukindo Protocol and Services, Indashyikirwa Band, abanyamideli barimo Ndayiragije Christian, Uwayo Benigne na Jean Techno Nshogoza, Kaizen Hotel, El Classico Beach, Tumaini Pictures, Kamaro, Chef Emma n’abandi.

Mc Nario niwe wayoboye ibirori byatangiwemo ibihembo bya Karisimbi Ent Awards 2023
Mugisha Emmanuel, umuyobozi wa Karisimbi Awards afata ifoto n’abo mu INGUFU GIN Ltd

Tasha The Dj yashimiye abamutoye n’abakire bakomeje kumugirira icyizere bakamuha akazi
Ndahio Valens Pappy niwe wakiriye igihembo cya El Classico Beach Chez West ibica bigacika i Rubavu
Inkindi Aisha yahawe igihembo avuga ko agiye kurushaho gukora cyane
Senderi yavuze ko ahari kandi yiteguye gukomeza gushimisha abanyarwanda
Che Innocent Rutayisire ashyikirizwa igihembo

Alex Muyoboke yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere muzika nyarwanda
Bwiza yegukanye ibihembo bibiri muri Karisimbi Ent Awards 2023
MC Brian umaze kubaka izina mu kuyobora ibirori yabishimiwe

Johnson Kaya, Umunyamakuru wa UMUSEKE na RwandaSun byateye inkunga Karisimbi Ent Awards 2023
Kamaro yahawe igihembo ku bw’umuhate agira mu gutegura no kuyobora ibirori
Umuryango n’abakorana na Chef Innocent bari babukereye
Dr Kintu ari mu bahembye abahize abandi

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW