Rusizi: Inkongi yibasiye inzu y’umuturage irakongoka

Ku isaa ya saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, mu mugi wa Rusizi ahazwi nko ‘kurya Gatatu’ mu Mudugudu wa Muganda, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe ,inzu y’umuturage yahiye irakongoka nta n’ubwishingizi yari afite.

Iyi nzu yahiye ni iy’umuturage witwa Muvunyi Ramadhani,yabagamo abantu bayicumbitsemo.

Amakuru UMUSEKE  wamenye ni uko iyi Nkongi yatewe n’abana bato bacanye umwambi ugatwika motora .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye  Jean Pierre ,yahamirije UMUSEKE ko ibyo byago byabaye.

Ati”Amakuri niyo n’inzu y’umuturage yo guturamo  y’uwitwa Muvunyi Ramadhanyabagamo abayicumbitsemo  y’ibyumba bitatu na saro yatwitswe n’abana bacanye umwambi bagiye gucana gaze ugwa kuri matora itwika n’ibindi“.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage bahise batabaza ubuyobozi nabwo bukitabaza kizimyamwoto kubw’amahirwe nta muntu wayihiriyemo. Icyakora nta kintu na kimwe cyayikuwemo.

yasabye abaturage kujya bagira ubwishingizi bw’inzu zabo.

Ati”Abaturage bahise batubwira dutabaza kizimya mwoto,nta kintu na kimwe bakuyemo nta muntu wahiriyemo, nta bwishingizi yari ifite,turasaba abaturage mumenye ko aho umuntu aryama atariho agomba gcanira no kugira ubwishingizi bw’amazu“.

Iyi nzu ituye hagati y’izindi nyinshi,kizimya mwoto yahageze iratabara irayizimya,agaciro k’ibyayihiriyemo ntabwo karamenyekana biracyabarurwa.

- Advertisement -


MUHIRE Donatien/UMUSEKE I Rusizi