Ikipe ya APR FC, yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru guhera Saa kumi n’ebyiri z’ijoro, ndetse unitabirwa ku kigero cyari gishimishije.
Ikipe y’Ingabo yaje gukina idafite rutahizamu Victor Mbaoma nanubu utarakira imvune yagiriye muri Mapinduzi Cup, ndetse mu bakinnyi babanjemo nta rutahizamu ukina nka nimero icyenda wari urimo.
Izindi mpinduka iyi kipe yari yakoze, ni iza Nshimirimana Ismaël Pichu wari wasimbuwe na Niyomugabo Claude hagati mu kibuga.
Ku ruhare rwa Police FC, si impinduka nyinshi yari yakoze, ariko mu bwugarizi ntiyari ifite Ndizeye Samuel wari wujuje amakarita atatu y’umuhondo na Mugisha Didier ushobora kuba atarakira neza uko abatoza bifuza.
Ikipe zombi zabanje gucungana zanga kwirekura, cyane ko zombi zihurira ku cyita rusange cyo gucunga Umutekano w’u Rwanda.
Muri uku gucungana, byatumye iminota 45 y’igice cya Mbere irangira nta kipe ibashije kubona igitego kuko yarangiye ari 0-0.
Igice cya Kabiri cyarangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, yakuyemo Niyibizi Ramadhan wahise asimburwa na Mugisha Gilbert.
Ni impinduka zafashije APR FC kuko yatangiye gukinira cyane mu gice cy’ikibuga cya Police FC biciye ku mipira yacishwaga ku mpande.
- Advertisement -
Izi mpinduka za Thierry Froger, zatanze umusururo kuko ku munota wa 65 APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Ruboneka Bosco ku mupira yateresheje akaguru k’iburyo maze Rukundo Onesme ayoberwa uko bigenze.
Police FC ikimara gutsindwa igitego, yahise ikuramo Peter Agblevor na Nshuti Dominique Savio, basimbuwe na Mugenzi Bienvenu na Gilbert. APR FC yahise ikuramo Ruboneka Bosco asimburwa na Nshimirimana Ismaël Pichu wasabwaga gutanga umuteka ku bwugarizi bw’ikipe ye.
Ikipe y’Abashinzwe Umutekano yatangiye gukina ishaka kwishyura igitego yari imaze gutsindwa ariko ba myugariro ba APR FC babera ibamba Peter Agblevor washakiraga ibitego ikipe ya Kacyiru.
Ni na ko Mashami yahise akora izindi mpinduka, akuramo Rutonesha Hesbon na Kwitonda Ally, basimburwa na Nsabimana Eric na Djibrine Akuki.
Ni impinduka zari zitezweho gufasha ikipe ya Police FC, ariko ikipe y’Ingabo uyu munsi yari nziza kurusha indi minsi.
Thierry Froger yongeye gukora impinduka, akuramo Kwitonda Alain wasimbuwe na Bizimana Yannick, wasabwaga gutindana umupira we kugira ngo iminota igende ndetse banashake igitego cya Kabiri.
Iminota 90, yarangiye APR FC yegukanye amanota y’umunsi wa 17 wa shampiyona ku gitego 1-0.
Byahise bituma yuzuza amanota 36 inagumana umwanya wa mbere. Irusha amanota ane Musanze FC iri ku mwanya Kabiri.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
APR FC: Pavelh Ndzila, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clèment, Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian, Niyomugabo Claude, Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain, Niyibizi Ramadhan, Taddeo Lwanga na Sharaf Shiboub.
Police FC: Rukundo Onesme, Shami Carmo, Ndahiro Derrick, Rurangwa Mossi, Kwitonda Ally, Rutonesha Hesbon, Ngabonziza Pacifique, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio Dominique, Bigirimana Abedi na Peter Agblevor.
HABIMANA SADI/UMUSEKS.RW