Umunyamakuru Youssuf Ubonabagenda agiye kurushinga

Umunyamakuru wa Radio/TV10, Youssuf Ubonabagenda, agiye kurushinga n’umukobwa witwa Umutesi Shakillah nyuma y’uko amugaragaje nk’inshuti ikomeye y’ubuzima bwe.

Integuza y’ubukwe igaragaza ko Ubonabagenda na Umutesi ko bazabana, mu birori bizahuza imiryango n’inshuti ku wa 5 Gicurasi 2024.

Ubonabagenda asanzwe ari umunyamakuru wa Radio/TV10, azwi cyane mu Ntara y’Iburasirazuba aho akorera.

Iby’urukundo rwaba bombi byakomeje gushimangirwa n’amagambo meza bakundaga kubwirana mu gihe kirenga imyaka ibiri bamaze mu munyenga w’urukundo.

Aganira na UMUSEKE, Youssuf Ubonabagenda yavuze ko yishimiye intambwe ateye yo kubaka urugo kandi aha ikaze inshuti n’abavandimwe.

Ati ” Ndishimye byuzuye. Gukunda biraba ariko iyo birangiye uwo mwakundanye mubanye nk’umugore n’umugabo biraryoha. Ahubwo namwe ndabatumiye, inshuti, abanyamakuru n’undi uzifuza kwifatanya natwe.”

Umutesi Shakillah avuga ko ari iby’agaciro kubana na Ubonabagenda kuko ari inshuti banyuranye muri byinshi kandi babyitwaramo neza.

Ubonabagenda amaze imyaka igera kuri itandatu mu mwuga w’itangazamakuru, yakoreye Radio Voice of Africa, BTN TV, ibinyamakuru byandika birimo Rwandamagazine ndetse na Radio/TV10 akorera kugeza ubu.
Ubonabagenda na Umutesi bagiye kurushinga

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW