Abize imyuga n’ubumenyingiro bahize kuba indashyikirwa ku murimo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, Abanyeshuri 445 bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, biyemeza guhindura imibereho y’abaturarwanda no kuba indashyikirwa ku murimo.
Abo bose bize amasomo y’Ubukerarugendo, gukora muri Hoteli, Ikoranabuhanga, Ubukanishi no Guteka muri Kigali Leading TVT School.
Kuri iyi nshuro ya munani, abakobwa 291 n’abahungu 154 bize mu gihe kingana n’umwaka abandi amezi atandatu, nibo bahawe impamyabumenyi.
Umuyobozi wa Kigali Leading TVT School, Tuyizere Alphonse yavuze ko guhabwa impamyabumenyi bigomba guhesha abo basore n’inkumi gutekereza kuri ejo hazaza habo n’uburyo Isi izaba imeze.
Yababwiye kandi ko bafite ubushobozi bwo guhangana ku Isoko ry’umurimo no guhindura imibereho y’abaturage.
Ati ”  Nkatwe abanyeshuri barangije muri iri shuri 78.6% bose bafite akazi mu barangiza amasomo yabo. Nimugende muhange udushya mumenye kwigira, mugaragaze itandukaniro.”
Tuyizere yabibukije ko ubumenyi bujyana n’ikinyabupfura abasaba kwitwara neza kugira ngo barusheho gutanga umusaruro ufatika.
Ishimwe Estella, uri mu bahawe impamyabumenyi ngo yamenye ko igitekerezo gito gishobora kubyara umushinga w’ikirenga.
Ati ” Ubu mfite akazi kanjye bwite, twigishijwe kubasha kwicyemurira ibibazo tutarinze gutega amaboko, nkatwe abakobwa tugomba gufunguka tugatyaza ubwenge mu myuga n’ubumenyingiro.”
Rollie Dusingizimana we avuga ko urubyiruko rukwiriye kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko afasha kugera ku iterambere mu buryo bwihuse.
Ati “Urangiza kwiga ntabyo kubunza imitima y’icyo ugomba gukora. Tuzashyira hamwe duhugure urundi rubyiruko kugira ngo rubashe kwigobotora ingoyi y’ubushomeri.”
Ndatabagabo Alex, umwe mu babyeyi bohereje abana kwiga muri Kigali Leading TVT School ashishikariza ababyeyi gufasha abana kwiga imyuga n’ubumenyingiro kuko biri mu cyerekezo cya Leta y’u Rwanda.
Ati “Imfura yanjye yarangirije muri iki kigo agira amahirwe ahabwa kujya kwiga mu bihugu byo hanze bafitanye ubufatanye, icyongeyeho n’umwana arangiza afite imirimo, iyi gahunda ya Leta yo kwiga umwuga n’iby’agaciro bigabanya ibishuko byinshi.”
Kigali Leading TVT School imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abagera kuri 618, ivuga ko igiye kongera abafatanyabikorwa mu rwego rwo kohereza abanyeshuri kwiga no kubona akazi muri Canada, Ubuholandi, USA na Dubai.
Abasoje muri Kigali Leading TVET School bishimye
Imiryango, inshuti n’abavandimwe baje kubashyigikira
Akanyamuneza ni kose ku bahawe impamyabumenyi
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko abanyeshuri bazoherezwa mu mahanga ku bwinshi
Ndatabagabo Alex ufite abana batatu bize muri iri shuri, asaba ababyeyi guha agaciro imyuga
Ishimwe Estella ahamya ko usoza kwiga muri iri shuri ufite akazi kandi keza
Umuyobozi wa Kigali Leading TVET School, Tuyizere Alphonse
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW