Prince yasohoye indirimbo ikebura abasore bakinisha inkumi mu rukundo

Ndagijimana Innocent uzwi nka Prince mu muziki yashyize hanze indirimbo nshya yise “Fimbo” ivuga ku basore bisirisimbya mu bakobwa benshi bishakira urukundo rwo mu mashuka.
Ku wa Kane tariki 1 Mata 2024, nibwo Prince yashyize hanze iyi ndirimbo nshya ije ikurikira iyitwa ‘Rutoshye’ yaherukaga.
Prince avuga ko yagize igitekerezo cy’iyi ndirimbo ubwo yari ari mu kabari akareba uko bamwe mu bahungu babeshya abakobwa ntacyo binona.
Iyo ndirimbo yumvikanamo amagambo y’ishimishamubiri mu buryo buzimije bwa gihanzi aho aba yizeza ibitangaza umukobwa ngo atazateza amarira.
Hari aho amutomagiza akavuga ko nyamukobwa ahiga ubwiza Shaddyboo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga.
Ati ” Oya sindi Fake Gee rekana n’amaniga yakubeshye urukundo […] nyegereza ibyo bisabo.”
Uyu muhanzi akomeza asaba abakobwa gucika ku bahungu baba bifuza kubaryaho iraha ryo mu mashuka gusa.
Ati ” Nta mpamvu yagakwiye gutuma umukobwa ahereza umusore umwanya mu ijoro mu gitondo ntamenye aho yanyuze.”
Prince yavuze ko indirimbo ye nshya yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Soundlizer na Bob Pro naho amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Salvator Wonder.
Kanda hano urebe indirimbo Fimbo ya Prince https://www.youtube.com/watch?v=6k7SW5oSEeE
Prince yashyize indirimbo nshya hanze
NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW