Umujyi wa Kigali ugiye kwakira iserukiramuco ngarukamwaka ryiswe ” Taste of Kigali Food Fest” rizahuza abahanga mu guteka bamurika ubwoko butandukanye bw’amafunguro yo hirya no hino ku Isi aboneka i Kigali.
Ni iserukiramuco biteganyijwe ko rizaba ku wa 23-24 Werurwe 2024 muri Camp Kigali, rizahuriza hamwe abahanga mu guteka bakomoka mu bihugu bitandukanye.
Iserukiramuco nk’iri rizwi muri Ethiopia ahazwi iryitwa ‘Taste of Addis’, riri mu maserukiramuco akomeye muri iki gihugu.
Abateguye “Taste of Kigali Food Fest” babwiye UMUSEKE ko igamije kureshya abasura u Rwanda no kwerekana ko umujyi wa Kigali ufite ubushobozi bwo kwakira abanyamahanga, bakabona amafunguro nk’ay’iwabo kandi yujuje ubuziranenge.
Hazabaho kumurika umwimerere w’amafunguro Nyarwanda, amarushanwa yo guteka no kuvumbura impano nshya muri uwo mwuga n’ibindi bikorwa bizaherekezwa n’umuziki.
Rutayisire Innocent ukuriye ihuriro ry’abatetsi mu Rwanda, RCA, yashimangiye ko by’umwihariko iri serukiramuco rizerekana ishusho y’iterambere ry’indryo Nyarwanda n’andi mafunguro aboneka i Kigali.
Ati ” Nk’uko abanyamahanga baza kuvoma ubumenyi mu guteka indryo zacu natwe tugomba kugira ubumenyi mu ndryo zitandukanye zo mu bindi bihugu, mu rwego rwo gucyemura ikibazo cyiganje mu ma resitora n’ama hoteli agabura amafunguro agira ibibazo ku bayariye.”
Rutayisire yavuze ko uzaba n’umwanya mwiza wo kwerekana ibiryo by’umwimerere Nyarwanda, birimo amateke, imyumbati, ibijumba, ibisusa, inkori, isogi n’ibindi bigomba gutezwa imbere bikamenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Teklu Sara Yisehak, Umuyobozi w’Ikigo cyitwa Casel Ltd, kimaze imyaka isaga umunani gitegura iri serukiramuco mu bihugu bitandukanye, yatangaje ko igihe cyari kigeze ngo ribere mu Rwanda.
- Advertisement -
Ati“Ni igihugu gisurwa n’abantu benshi usanga bibaza aho bakura amafunguro mpuzamahanga cyangwa se Nyafurika hano i Kigali, nibwo twavuze ngo reka dukore iserukiramuco nkiri rigamije kwereka abantu aho bakura indryo zitandukanye.”
Kwinjira muri “Taste of Kigali Food Fest” ni ibihumbi 5 Frw ku bishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga n’aho ku muryango ku munsi nyirizina ni ukuzishyura ibihumbi 8 Frw.
Amafaranga azava muri Taste of Kigali Food Fest” azahabwa ikigo cyitwa “Solid Africa” gisanzwe gikora ibikorwa byo kugemurira abarwayi mu Bitaro bitandukanye.
MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Kigali