Gisagara: Abasaga 200 bahujwe n’abatanga akazi mu kugabanya ubushomeri

Urubyiruko rusaga 200 rwo mu Karere ka Gisagara rwahujwe n’abatanga akazi muri aka Karere barimo inganda, amabanki n’abafite ibikorwa bimaze kubateza imbere ku buryo rwabigiraho guhanga udushya no gutinyuka rugakura amaboko mu mufuka.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, binyuze mu mushinga wa “Economic Inclusion of Refugees and Host Communities ( ECOREF”, GIZ-Gopa.
Uyu Mushinga wa ECOREF, ugamije guteza imbere Urubyiruko rw’Impunzi n’urwo hanze y’Inkambi. Wateguwe unashyirwa mu bikorwa na Vision Jeunnesse Nouvelle.
Abitabiriye iki gikorwa ni abaturutse mu nkambi ya Mugombwa n’urundi rubyiruko rwo mu mirenge 13 igize Akarere ka Gisagara.
Uru rubyiruko rwigishijwe imyuga irimo Ububaje,Ubwubatsi, Mecanique Automobile, Gutunganya imisatsi, ubudozi, gusudira n’ibindi.
Ndindiriyimana Aime Jean Claude wo mu Murenge wa Musha wize amashanyarazi muri TVET Rwabuye avuga ko kwigishwa imyuga bizarushaho kumuteza imbere.
Ati ” Tugize amahirwe tugahabwa akazi byadufasha gukomeza kwiteza imbere tukazagera aho twihangira imirimo tukayiha n’abandi.”
Musanabera Yvette wo mu nkambi ya Mugombwa avuga ko iyo kwiga umwuga bagahabwa n’akazi bizatuma batera imbere mu buryo bwihuse.
Ati “Twaje ku bantu batanga akazi, harimo amahirwe menshi cyane, twagaragaje ubumenyi dufite, hari abantu benshi bari bucyure akazi.”
Aya masomo y’amezi atandatu bayafatiye mu bigo birimo IPRC-Huye na za TVET zitandukanye.
Abateguye iki gikorwa bavuga ko kigamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo, kubona amahirwe y’akazi ku isoko ry’umurimo no kwiyumvanamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul yavuze ko baganiriye n’abafatanyabikorwa bose bo muri aka Karere bamenya ko hari icyuho cy’abakozi.
Nyuma ngo hakurikiyeho gushaka uko bahuza abadafite akazi n’abagatanga kugira ngo baganire be kujya bajya gushakira ahandi abakozi.
Ati “Igihugu cyacu cyihaye intego yo kurandura ikibazo cy’ubushomeri bisanga na gahunda ya Leta y’imyaka irindwi kuko harimo inkingi y’ihanga murimo. Twahisemo ko habaho ameza y’ibiganiro y’abashaka akazi n’abatanga akazi.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ari ngombwa ko urubyiruko rw’abanyarwanda n’impunzi bigishwa imyuga bakanafashwa kubona imirimo.
Ati ” Ni ibigaragaza ko igihugu cyacu kirabana, ntabwo gifata impunzi nk’abantu bateza ikibazo nabo tubabona nk’igisubizo.”
Uyu mushinga watangiye mu 2019, ukorera mu Turere ducumbikiye Inkamba z’Impunzi, aritwo “Nyamagabe (Inkambi ya Kigeme), Gisagara (Inkambi ya Mugombwa), Kirehe (Inkambi ya Mahama) na Gicumbi (Inkambi ya Gihembe itarafunga).
Visi Meya Habineza Jean Paul avuga ko bazakomeza gufasha urubyiruko kubona imirimo
Ndindiriyimana wigishijwe gukora amashanyarazi avuga koyiteze iterambere
Abatanga akazi bahuye n’abagashaka
Musanabera Yvette witabiriye iri murika murimo

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW