Nyagatare: Abaturage bakennye bagiye guhindurirwa imibereho

Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda bwihaye intego yo gufasha abaturage bakennye bo mu Karere ka Nyagatare kugera ku iterambere rishimishije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ni mu mishinga ibiri harimo ujyanye no kuzamura imibereho myiza y’imiryango 529 yo mu makoperative 9 n’amashyirahamwe atatu.

Hazubakwa uburyo bwo gufata amazi y’imvura mu bigo bibiri by’amashuri, hari n’ibigo by’amashuri bizahabwa ibikoresho by’isuku.

Imiryango 125 izafashwa kubona uburyo bwo kuyungurura amazi na koperative z’ubuhinzi imbuto, zihabwe ibikoresho ndetse n’ingemwe.

Muri uyu mushinga kand imiryango itishoboye izorozwa ihene 1000, ndetse imiryango 25 ifashwe gufata amazi y’imvura.

Undi mishinga wa Croix Rouge y’u Rwanda muri Nyagatare uzafasha abayobozi b’abagore hagamijwe guteza imbere amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi.

Muri uyu mushinga hazafashwa imiryango 785, Koperative 15, amashyirahamwe atatu ndetse n’imiryango itanu itishoboye.

Croix Rouge y’u Rwanda iteganya koroza amatungo magufi 200 imiryango itishoboye, ndetse Koperative zikagurirwa ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi.

Hazatangwa amahugurwa ajyanye no gutunganya no gufata neza umusaruro w’ubuhinzi n’uburyo bwiza bwo gucunga za Koperative.

- Advertisement -

Croix Rouge y’u Rwanda isanzwe ari umufatanyabiborwa w’Akarere ka Nyagatare, kuva ku wa 15-19 Werurwe 2024, yitabiriye Imurikabikorwa ryateguwe n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere, JADF.

Iri murikabikorwa mu bucuruzi ryatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence.

Hari kandi Mazimpaka Emmanuel Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no Gutsura Umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda na Carlos uhagarariye Croix Rouge ya Espagne mu Rwanda.

Guverineri Rubingisa yitabiriye Imurikabikorwa mu Karere ka NyagatareMazimpaka n’abamurikabikorwa bafashwa na Croix Rouge y’u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW