DRC: Intara 6 ntizabayemo amatora y’Abasenateri na Guverineri

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, Intara esheshatu muri 26 zigize igihugu ntizabayemo amatora y’Abasenateri na ba Guverineri.

Ku ya 20 na 21 Ukuboza 2023, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nibwo habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu yasize Felix Tshisekedi atsinze amatora ku majwi 73.34%.

Nyuma yirahira rye hari hategerejwe amatora y’abandi bayobozi mu nzego z’Igihugu barimo Abasenateri n’Abaguverineri b’Intara.

Ni amatora yasubitswe inshuro ebyiri harimo muri Werurwe no ku ya 22 Mata 2024, bitewe n’umutekano mucye cyangwa ibura ry’ibikoresho byo kwifashishwa mu matora.

Kera kabaye ku ya 29 Mata 2024, aya matora yarabaye nubwo atabaye mu Ntara zose 26 zigize igihugu.

Radiyo Okapi, yatangaje ko amatora yabaye mu Ntara 20 mu gihe izindi ntara esheshatu amatora atabaye bitewe n’impamvu zirimo umutekano mucye ndetse n’uko ibikoresho bitabashije kugera kuri site z’amatora.

Intara zitabayemo amatora ni Kivu ya Ruguru, Ecuador, Kwilu, Mai-Ndombe, Ituri na Ubangi ya Ruguru, gusa ngo ahandi amatora yabaye nta nkomyi.

Komisiyo y’Igenga Ishinzwe Amatora aho muri Congo, CENI, ivuga ko izakora ibishoboka byose amatora akazakorwa mu bice bisigaye bitarenze muri Gicurasi 2024.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -