Abakristo basohokera mu mahoteli bashyiriweho gahunda yo kubasusurutsa

Umuramyi Bikorimana Emmanuel, uzwi nka Bikemmy mu muziki, afatanyije na Jane Uwimana batangije gahunda yo kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu ma Hotel, iyo gahunda bakaba bayise “Evening Glory”.

“Evening Glory” ni gahunda izajya iba buri ku cyumweru mu masaha y’umugoroba, guhera ku isaha ya saa kumi nimwe.

Igamije gufasha Abakristo ndetse n’abandi bantu bose kuramya Imana bitagombeye ko bari mu rusengero gusa, cyangwa bagiye mu bitaramo.

Yabwiye UMUSEKE ko iyi gahunda izatangira ku cyumweru taliki 26 Gicurasi 2024, aho aba baramyi bazatangirira kuri Hotel “Igitego” iherereye i Remera.

Bikemmy ati ” Twaricaye natwe turatekereza dusanga hari uburyo umurokore wasohokeye ahantu runaka ashobora no gufashwa kwishimira ubuzima bwa Gikristo, binyuze mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.”

Yakomeje avuga ko bikwiye ko abarokore igihe basohotse nabo bakwiye kuguma mu mwanya wo kuramya Imana, bitagombeye ko bari mu nsengero cyangwa mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati “Kwishima k’umurokore nuko buri gihe abaho ari gukora icyo yaremewe, akaba ari gukora ibintu bitamucira urubanza ndetse agakora ibintu bikora ku marangamutima ye ndetse n’Imana”.

Bikemmy asaba Abaturarwanda kudacukanwa n’ibi bitaramo bizabafasha kuruhuka neza.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW